00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibiri 30 y’abazize inkongi muri Hong Kong ntiraboneka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2025 saa 04:54
Yasuwe :

Inzego z’umutekano muri Hong Kong mu Bushinwa, zatangaje ko imwe mu mibiri y’abahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako zo guturamo ishobora kutazigera iboneka, bitewe n’ubukana bw’iyi nkongi.

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi muri Hong Kong bwemeje ko umubare w’abamenyekanye ko bapfuye ari 151, mu gihe abandi basaga 30 bagishakishwa. Iyi nkongi yabereye mu nyubako zirindwi zigeretse za Wang Fuk Court, zari mu bikorwa byo kuvugururwa, kandi zari zituwe n’abarenga 4.000.

Umuyobozi muri polisi yo muri Hong Kong, Karen Tsang, yavuze ko hari bamwe mu bahitanwe n’inkongi bashobora kutazaboneka ukundi, kuko “imibiri yabo yashize ikaba isa n’ivu”.

Kugeza ubu, abantu 14 bamaze gufatwa bakekwaho uruhare muri iyi nkongi.

Kuri uyu wa Mbere, ibikorwa byo gusaka byari byarangiye mu nyubako eshanu, ariko izindi ebyiri zasenyutse cyane zifite ibice inzego z’umutekano zavuze ko bidashobora kwinjirwamo kubera ibyago byo kuriduka.

Abaguye muri iyo nkongi barimo abaturage bakuze, abakozi bo mu ngo b’abanyamahanga babanaga n’abakoresha babo (benshi barera abana cyangwa bareberera abageze mu zabukuru), abubatsi basanaga izi nyubako, ndetse n’umwe mu bari bashinzwe kuzimya inkongi.

Iyo nkongi yatangiye ku wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, mu masaha y’igicamunsi, yibasira inyubako zirindwi mu munani zigize umudugudu uzwi nka Wang Fuk Court mu gace ka Tai Po.

Iyi nkongi ni yo yishe abantu benshi muri Hong Kong kuva mu 1996, ubwo abandi 41 bahitanwaga n’inkongi mu nyubako yo muri Kowloon.

Imibiri 30 y’abazize inkongi muri Hong Kong ntiraboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages