Umuhango wo kumusezeraho kuri iki Cyumweru wabereye mu nzu ikorerwamo imurikagurisha mu Mujyi wa Bruxelles, Palais II du site du Heysel, ahari hakoraniye Abanyafurika benshi bitwaje indabo.
Ni umuhango watangiye ahagana saa kumi z’umugoroba. Umuyobozi w’umujyi wa Bruxelles, Yvan Mayeur yavuze ko iki cyumba bagitije umuryango wa Tshisekedi kugira ngo uhakorere ikiriyo cy’iminsi itatu kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru.
Bitandukanye n’indi minsi ibiri yari yabanje,abantu bagiye gusezera kuri Tshisekedi babashije kunamira umurambo we.
Etienne Tshisekedi yamaze imyaka 56 muri politiki n’indi 36 mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yanditse amateka akomeye yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu no guharanira demokarasi.
Mu myaka 36 ishize niwe musivili wabaye umukeba w’ibihe byose w’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, Laurent Kabila na Joseph Kabila; Yitabye Imana atageze ku ndoto zo kuyobora miliyoni zisaga 67 z’abaturage ba RDC.
Amafoto: Jessica Rutayisire



















TANGA IGITEKEREZO