00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Imbaga y’Abanyafurika yasezeyeho bwa nyuma Etienne Tshisekedi (Amafoto)

Yanditswe na Jessica Rutayisire
Kuya 6 February 2017 saa 07:11
Yasuwe :

Etienne Tshisekedi, Umunyapolitiki utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2017 ku myaka 84 aguye mu bitaro bya Sainte Elizabeth mu Bubiligi aho yari arwariye indwara y’ibihaha.

Umuhango wo kumusezeraho kuri iki Cyumweru wabereye mu nzu ikorerwamo imurikagurisha mu Mujyi wa Bruxelles, Palais II du site du Heysel, ahari hakoraniye Abanyafurika benshi bitwaje indabo.

Ni umuhango watangiye ahagana saa kumi z’umugoroba. Umuyobozi w’umujyi wa Bruxelles, Yvan Mayeur yavuze ko iki cyumba bagitije umuryango wa Tshisekedi kugira ngo uhakorere ikiriyo cy’iminsi itatu kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

Bitandukanye n’indi minsi ibiri yari yabanje,abantu bagiye gusezera kuri Tshisekedi babashije kunamira umurambo we.

Etienne Tshisekedi yamaze imyaka 56 muri politiki n’indi 36 mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yanditse amateka akomeye yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu no guharanira demokarasi.

Mu myaka 36 ishize niwe musivili wabaye umukeba w’ibihe byose w’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, Laurent Kabila na Joseph Kabila; Yitabye Imana atageze ku ndoto zo kuyobora miliyoni zisaga 67 z’abaturage ba RDC.

Imbere y'ahabereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Étienne Tshisekedi wa Mulumba hari hakoraniye abantu benshi
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Uburenganzira bwa Muntu na Demokarasi mu Bubiligi, Benoît Lutgen na we yitabiriye umuhango wo gusezera Étienne Tshisekedi witabye Imana azize indwara y’ibihaha
Joëlle Milquet (iburyo) wigeze kuba Minisitiri w'Umutekano mu Bubiligi na we yitabiriye uyu muhango

Amafoto: Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages