00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigereranyo kuri gahunda za Macron na Le Pen bazavamo uzayobora u Bufaransa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 April 2017 saa 12:36
Yasuwe :

Ku itariki ya 23 Mata 2017, nibwo abasaga miliyoni 47 mu Bufaransa bazindukiye mu cyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida, Emmanuel Macron na Marine Le Pen bakaba ari bo baje ku isonga mu bakandida 11 bari bahanganye.

Amajwi y’agateganyo yatangajwe ku mugoroba wo ku Cyumweru yagaragaje ko Macron yagize 23.9% mu gihe Le Pen afite 21.4%. Aba bombi bazahurira mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Abantu batandukanye barimo n’Umunyamakuru Christine Ockrent, babwiye CNN ko gutsinda kw’aba bombi bishobora guhungabanya u Bufaransa n’u Burayi bwose muri rusange, bitewe n’imigabo n’imigambi yabo.

Macron na Le Pen batigeze bakora na rimwe mu myanya isaba kubanza gutorwa, bafite ibitekerezo bitandukanye kuri gahunda z’imbere mu gihugu n’ububanyi n’amahanga.

U Burayi

Ubwo yiyamamazaga, Le Pen yavuze ko mu by’ibanze azakora harimo kuganira n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) kugira ngo ahindure uruhare u Bufaransa bugira mu bikorwa byawo.

Ibi ngo azabikora igihe gukura u Bufaransa muri EU binyuze muri kamarampaka bizaba byanze, ndetse akaba yiteguye kwegura ku mwanya wa perezida igihe abaturage bazaba batoye kuwugumamo.

Mu gihe umubano w’u Burayi n’u Burusiya utifashe neza, Le Pen ntiyahwemye kugaragaza ko ashyigikiye iki gihugu, aho yanemeje ko cyateye inkunga ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Emmanuel Macron wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu, avuga ko u Bufaransa bugomba gukomeza kuba umutima w’u Burayi ndetse bugakomeza gukorana n’ibihugu bituranyi.

Macron udashyigikiye ibijyanye no gukuraho imipaka, yavuze ko azakomeza kugaragaza ko ari ngombwa ko havugururwa ifaranga rikoreshwa mu bihugu bigize EU, ariko ko uyu muryango ukwiye kwitondera andi masezerano mashya arebana n’ubucuruzi.

Ikibazo cy’Abimukira

Aba bombi kandi ntibahuje imigambi ku bijyanye n’ikibazo cy’abimukira n’impunzi, aho mu gihe umwe afite gahunda yo gushyiraho umubare ntarengwa, undi asanga u Bufaransa bukwiye kuba igihugu kidasubiza inyuma abakeneye ubuhunzi.

Le Pen ntiyahwemye kwerekana ko adashyigikiye abimukira, aho yasabye ko abanyamahanga bahozwaho ijisho n’inzego z’umutekano bakwirukanwa mu Bufaransa, ndetse n’umubare w’abimukira ukaba utagomba kurenga ibihumbi 10 ku mwaka.

Anifuza ko kandi u Bufaransa bwava mu masezerano ya Schengen, yemerera abaturage n’ibihugu bigera kuri 26 kwinjira mu Bufaransa nta Visa, kubona ubwenegihugu nabyo bigasaba inzira ndende.

Ni mu gihe Macron we atangaza ko mu mezi atandatu y’ubuyobozi bwe, azakemura ikibazo cy’abifuza ubuhunzi kuko u Bufaransa bukwiye kuba igihugu impunzi zijyamo zisanga.

Uyu mugabo ushimagiza icyemezo cya Angela Merkel w’u Budage ku bijyanye no kwakira impunzi, yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe yo gufunga imipaka cyangwa gushyiraho amategeko akakaye agenga abimukira.

Umutekano

Indi ngingo aba bakandida bazavamo umukuru w’igihugu badahuriyeho n’ijyanye n’umutekano, aho Le Pen utarahwemye kunenga Umuryango w’Ibihugu bihuriye mu bufatanye mu bya gisirikare, NATO, yifuza ko u Bufaransa bukuramo abasirikare babwo.

Uretse kwirukana mu gihugu abari ku rutonde rw’abahozwaho ijisho kubera ibikorwa by’ubuhezanguni, Le Pen anafite gahunda yo gushyiraho abapolisi bashya ibihumbi 15.

Marine Le Pen yifuza ko u Bufaransa bukura abasirikare babwo muri NATO

Macron we asanga kurwanya iterabwoba, ari umugambi ugomba guhurirwaho n’ibihugu byose byo mu Burayi, ndetse no gushaka uburyo umutekano warushaho gukazwa ariko ubwisanzure bw’Abafaransa butabangamiwe.

Nyuma y’igitero cyagabwe ku muhanda wa Champs Elysés, kigahitana umupolisi umwe babiri bagakomereka, Macron yabaye nk’urwanya gahunda ya Le Pen avuga ko Abafaransa badakwiye kwemera gucikamo igikuba, ngo bacikemo ibice kuko byaba ari ukugwa mu mutego w’abakora ibikorwa nk’ibi.

Ubukungu

Ku bijyanye n’ubukungu, Le Pen afite gahunda yo gukuriraho imisoro abakozi bakennye kurusha abandi, koroshya amategeko y’imisoro no kurwanya inyerezwa ryayo.

Mu zindi gahunda afite harimo gushyiraho imisoro mishya ku bigo biha akazi abimukira, kugira ngo abishishikarize gukoresha Abafaransa n’ifaranga ryihariye ry’iki gihugu gisanzwe gikoresha ama Euro.

Ni mu gihe Macron we ateganya kugabanya umusoro ku nyungu wakwa ibigo by’ubucuruzi, ukava kuri 33% ukagera kuri 25%.

Arifuza kandi kugabanya umubare w’amafaranga akoreshwa na Leta buri mwaka kugera kuri miliyari 64 z’amadolari no kugabanya umubare w’abakozi muri guverinoma kugera ku bihumbi 120 n’imyanya y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ntisubizwe ku isoko.

Muri gahunda zijyanye n’ubukungu kandi Macron ateganya gukoresha miliyari 50 z’ama Euro, mu bikorwa birimo amahugurwa, ingufu, ibidukikije, ubwikorezi, ubuzima n’ubuhinzi.

Kuwa 7 Gicurasi 2017, nibwo hazamenyekana uzasimbura François Hollande hagati ya Macron w’imyaka 39 na Le Pen ufite 48.

Kuri Emmanuel Macro, u Bufaransa bukwiye kuba igihugu impunzi zijyamo zisanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages