00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cy’Indege cya Incheon cyahigitse Heathrow mu kunyurwaho n’abagenzi benshi ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2026 saa 02:22
Yasuwe :

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Incheon muri Koreya y’Epfo cyabaye icya mbere ku Isi mu kwakira umubare munini w’abagenzi bakora ingendo mpuzamahanga, kuko cyanyuzeho abagenzi mpuzamahanga miliyoni 38,4 mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.

Ikibuga cya Heathrow i Londres cyaje ku mwanya wa kabiri, kuko cyanyuzweho n’abagenzi miliyoni 37,79, gikurikirwa n’icya Changi muri Singapore cyakiriye abagenzi miliyoni 34,53.

Ubuyobozi bw’ikibuga cya Incheon bwavuze ko izamuka ry’umubare w’abagenzi ryatewe igice kimwe n’uko hari abagenzi bahinduye inzira, bakareka kunyura ku bibuga by’indege bikomeye byo mu Burasirazuba bwo Hagati kubera intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai, cyari ku mwanya wa kabiri mu 2024 no mu 2025 hashingiwe ku mibare y’umwaka wose, biteganyijwe ko kuri iyi nshuro kitazabarirwa mu bibuga bitanu bya mbere.

Heathrow yari ku mwanya wa gatanu mu 2024, iza ku wa karindwi mu 2025, mu gihe Incheon yari ku mwanya wa 12 n’uwa 13 muri iyo myaka uko yakurikiranye.

Ubuyobozi bw’ikibuga cya Incheon bwavuze ko bamwe mu bagenzi bajyaga banyura i Dubai berekeza mu Burayi ubu banyura i Incheon. Ibyo byatumye umubare w’abagenzi bahinduriraga indege kuri icyo kibuga wiyongeraho 18% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize.

Umubare w’abagenzi bafatiraga izindi indege i Incheon berekeza i Burayi wiyongereyeho 63,2%, ugera ku bihumbi 210.

Ubuyobozi bw’iki kibuga bwavuze kandi ko kwagura ibikorwaremezo byacyo byagifashije kwakira umubare munini w’abagenzi. Incheon, cyatangiye gukora mu 2001, gihuza ingendo mpuzamahanga zigana ahantu 158.

Mu kugereranya, Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hong Kong gihuza ingendo zigana ahantu 139, icya Pudong i Shanghai kikagera ahantu 92, mu gihe icya Narita i Tokyo kigera ahantu 86.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ikigo gicunga Ikibuga cya Incheon, Kim Beom-ho, yagize ati “Turashimira ubufasha bwa Guverinoma [ya Koreya y’Epfo], inkunga y’abaturage ndetse n’umurava wa buri wese ukorera kuri iki kibuga, byagize uruhare mu gutuma Incheon iba ikibuga cya mbere ku Isi.”

Kim yongeyeho ko iki kigo giteganya kurushaho kongera ubushobozi bwacyo bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga, cyibanda ku korohereza abagenzi kubona serivisi nziza.

Ikibuga cy'Indege cya Incheon cyabaye icya mbere cyanyuzeho abantu benshi mu mezi atandatu ya mbere ya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages