00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cy’indege cya Bruxelles cyahagaritse imirimo kubera kwikanga drone

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 November 2025 saa 03:41
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Bruxelles mu Bubiligi bwahagaritse imirimo yacyo by’agateganyo nyuma y’aho bwikanze ko hari drone yoherejwe kugihungabanyiriza umutekano.

Iki cyemezo cyafashwe ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo 2025 nyuma y’aho urwego rw’u Bubiligi rushinzwe kugenzura indege ziri mu kirere rugaragaje ko ruri kubona drone hafi kandi ko ishobora kuba yoherejwe n’abagizi ba nabi.

Kuva uwo munsi, indege 80 zari kugwa kuri iki kibuga cy’indege zabisubitse, abagenzi bari hagati ya 400 na 500 barara aho nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wacyo, Ariane Goosen.

Goosen yatangaje ko kuri uyu wa 5 Ugushyingo byitezwe ko iki kibuga cy’indege kirongera gufungurwa gukora nk’uko bisanzwe. Ati “Ibintu birasubira mu buryo kuri uyu wa Gatatu.”

Ikibuga cy’indege cya Liège kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege binini mu Bubiligi na cyo cyafunzwe by’agateganyo inshuro ebyiri bitewe n’iki kibazo.

Minisitiri w’Ingabo, Theo Francken, yatangaje ko bigaragara ko iyi drone yakoreshwaga n’inzobere zishaka guca igikuba mu Bubiligi.

Minisitiri w’Intebe, Bart De Wever, ateganya kuyobora inama y’umutekano yihutirwa yiga kuri iki kibazo. Urwego rw’ubutasi na rwo rwatangiye iperereza.

Abagenzi babarirwa mu magana baraye ku kibuga cy'indege cya Bruxelles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages