00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihagarikwa ry’inkunga kuri Ukraine ryabaye intandaro yo kurasa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 17 May 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Uwafashwe akekwaho kurasa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico yatangaje ko yabikoze abitewe n’uburyo Guverinoma y’icyo gihugu yahagaritse inkunga yo gufasha Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya.

Fico yarashwe ubwo yari avuye mu nama ya Guverinoma kuwa Kabiri. Ukekwaho kumurasa yahise atabwa muri yombi mu gihe Fico yahise ajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri ushinzwe umutekano muri Slovakia, Matuss Sutaj Estok, yatangaje ko amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze, agaragaza ko uwarashe Fico yamujijije kuba adashyigikiye inkunga ibihugu by’i Burayi bigenera Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya.

Uwarashe Fico amazina ye yagiye hanze ni Juraj Cintula w’imyaka 71. Bivugwa ko ari we washize umuryango w’abanditsi bo muri Slovakia n’umuyoboke w’ishyaka Progressive Slovakia party ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uwo mugabo byaje kumenyekana ko asanzwe atemeranya na gahunda nyinshi za Guverinoma ya Slovakia iyobowe na Fico zirimo no guhagarika inkunga Slovakia yageneraga Ukraine.

Fico watorewe kongera kuyobora Slovakia umwaka ushize, yasezeranyije abaturage ko nagera ku butegetsi azahita ahagarika inkunga igenerwa Ukraine ndetse afatwa nk’inshuti ikomeye ya Perezida Vladimir Putin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .