Abayobozi ba Israel batinye ko igitabo “Borderlife” cyanditswe na Dorit Rabinyan, cyatuma haba ugukundana cyane hagati y’Abayahudi n’Abanye-Palestine. Icyo cyemezo kikaba cyarababaje abantu batandukamye, bituma iki gitabo kigurwa n’abantu benshi.
Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru rwatangaje ko kuri ubu hari kuba ibiganiro n’uwacyanditse kugira ngo bagishyire mu zindi ndimi mu bihugu bya Hongrie, Espagne na Brésil.
Umuvugizi wa Rabinyan yavuze ko ibitabo birenga 5,000 byaguzwe mu cyumweru kimwe gusa, byinshi byagurishijwe muri Israel, kandi amaduka menshi nta na kimwe agisigaranye.



















TANGA IGITEKEREZO