00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangomakazi cyo muri Thailand cyapfuye nyuma y’imyaka itatu kiri muri coma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2026 saa 12:44
Yasuwe :

Igikomangomakazi Bajrakitiyabha Mahidol cyo muri Thailand, imfura y’Umwami Maha Vajiralongkorn, yapfuye nyuma y’imyaka irenga itatu ari muri coma. Yavuye mu mwuka ku wa Kane, afite imyaka 47.

Ingoro y’Umwami yatangaje ko Bajrakitiyabha wari uzwi cyane muri Thailand nka Princess Bha, yapfiriye mu bitaro by’i Bangkok, aho yari amaze imyaka irenga itatu yitabwaho n’abaganga.

Uyu mukobwa w’Umwami yajyanywe mu bitaro mu mpera za 2022, nyuma yo guta ubwenge ubwo yari mu myitozo yo gutoza imbwa. Icyo gihe, ingoro y’Umwami yatangaje ko yari afite ubwandu bwa mycoplasma bufitanye isano n’umusonga.

Mu myaka yakurikiyeho, amakuru make yatangazwaga ku buzima bwe yagaragazaga ko uburwayi bwagiye burushaho gukomera.

Bajrakitiyabha yari umunyamategeko, akaba yaramenyekanye cyane mu bikorwa byo guteza imbere ubutabera no guharanira uburenganzira bw’abagore bafunzwe. Yashinze umushinga Kamlangjai, uzwi nka “Inspire”, ugamije gufasha abagore bari muri gereza kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Yize muri Kaminuza ya Thammasat, akomereza muri Cornell University muri Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga. Yabaye umushinjacyaha, akora no muri dipolomasi, harimo kuba Ambasaderi wa Thailand muri Autriche hagati ya 2012 na 2014.

Urupfu rwe rwababaje benshi muri Thailand, aho yafatwaga nk’umwe mu bantu b’ingenzi mu muryango w’ibwami kandi wakundwaga kubera ibikorwa bye byibanze ku butabera n’uburenganzira bwa muntu.

Bajrakitiyabha (iburyo) yapfuye nyuma y'igihe ari muri Coma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages