Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa 21 Mutarama 2025. Harry we yasobanuye ko ateganya kurwitabira muri Gashyantare 2025, ubwo azaba atanga ubuhamya ku cyaha avuga ko yakorewe.
Hari hashize iminsi bivugwa ko Harry yemerewe kurindirwa umutekano n’abapolisi bakorera mu ngoro ya Buckingham mu gihe azaba yitabira uru rubanza, gusa byaje kumenyekana ko atari ukuri.
Harry yareze NGN icyaha cyo gukusanya amakuru mu buryo butemewe n’amategeko, harimo kwinjira muri telefoni ye hakoreshejwe ikoranabuhanga no kuvogera ubuzima bwe bwite.
Yasobanuye ko iki cyaha cyakozwe n’abanyamakuru b’iki kinyamakuru kizwi nka ’News UK’ kuva mu mwaka wa 1996 kugera mu 2011, gusa cyo cyatangaje ko nta kosa cyakoze.
Harry yavuze ko kurega iki kinyamakuru yabitewe n’intumbero afite yo gutuma abanyamakuru babazwa amakosa baba barakoze, ashobora gutuma umwuga w’itangazamakuru utakarizwa icyizere.
Yagize ati “Naba ntsinzwe mu gihe aba banyamakuru bakwangiza itangazamakuru imbere y’abantu bose kandi ari ryo dushingiraho.”
NGN yaregwaga n’abantu 40 icyaha cyo kubakuraho amakuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa hasigayemo babiri kuko harimo abandi bishyuwe amafaranga kugira ngo badakomeza urubanza.
NGN yasobanuye ko aya mafaranga yayatanze mu nyungu z’abavuye mu rubanza, na yo ubwayo, aho kugura urubanza ngo izarutsinde.
Si ubwa mbere Harry areze ikinyamakuru kuko mu 2023 yareze na The Mirror kubera inkuru yamwanditseho hagati y’umwaka wa 1996 na 2009, nta burenganzira yasabwe.
Harry kandi ari mu rundi rubanza rujyanye n’umutekano yambuwe mu 2020 ubwo we n’umugore we, Meghan Markle, bavaga mu muryango w’Ubwami mu Bwongereza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!