00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangoma Harry arifuza kwiyunga n’umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 May 2025 saa 09:26
Yasuwe :

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, arifuza kwiyunga n’umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, nyuma y’uko afashe icyemezo cyo kwiyambura inshingano zo kuva mu Ngoro y’Ubwami, akimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Harry yashwanye n’umuryango we mu 2020, aho mu byo bapfuye harimo no kuba yarashatse umugore w’umwirabura, Meghan Markle.

Uyu mugore yavuze ko ubwo yabaga mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, yigeze gutekereza kwiyahura kubera ubuzima yari abayemo atishimiraga.

Yanavuze ko ubwo yari atwite, bamwe mu bagize umuryango w’ibwami bibajije ku buryo umwana we w’imfura, Igikomangoma Archie azaba asa, bazikaza ikigero uruhu rwe ruzaba rwiraburamo. Ibi byose yarabimenye, biramushengura cyane.

Nyuma y’uko Harry n’umugore we bivanyeho inshingano bari bafite mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kugabanya ikigero cy’umutekano bahabwa, igihe bari mu Bwongereza, Harry akurwa mu bagomba guhabwa umutekano uri ku rwego rwo hejuru kuko afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ubugizi bwa nabi, ashyirwa mu cyiciro cy’abadahabwa umutekano.

Ibi byatunguye uyu mugabo, kuko nubwo yimukiye muri Amerika, yifuzaga ko igihe azajya agaruka mu Bwongereza, azajya ahabwa umutekano ukwiriye guhabwa ibindi bikomangoma.

Nyuma nibwo yatanze ikirego aratsindwa, arajurira ariko nabwo urukiko rw’i California rwaje kwanzura ko icyemezo cyafashwe, cyari gikwiriye, bityo adakwiriye guhabwa umutekano nk’uw’ibindi bikomangoma.

Mu kiganiro na BBC, yavuze ko "ikintu cyonyine nasabaga, ni umutekano." Yongeyeho ko ubwo iki cyemezo cyafatwaga mu 2020 "naratunguwe cyane, numvaga ko ukutumvikana kose kwabaho n’ibyabaye byose, ikintu cyonyine nari gukomeza kwiringira ari uko umuryango wanjye wifuza ko ngira umutekano."

Yakomeje avuga ko "hari abantu bo mu muryango wanjye batazigera bambabarira kubera igitabo nanditse" ndetse anibaza ati "ubu se iyi ni intsinzi kuri bo?"

Iki gitabo cyiswe ’Spare’ cyaje ari injyanamuntu kuko Harry yamennye amabanga y’imibereho y’ibwami, anatangaza amakuru abo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bavuze ko ari ibihuha cyangwa se akabirije. Harry yanagaragaye muri filime yatambutse kuri Netflix ari kumwe n’umugore we, amakuru batangaje nayo ababaza cyane ab’ibwami barimo n’Umwami Charles III.

Uyu mugabo yemera ko hari byinshi byabaye hagati ye n’umuryango we, gusa akavuga ko yababariye abantu bamugiriye nabi, akongeraho ko yifuza kwiyunga n’umuryango we.

Ati "Nakwifuje kwiyunga n’umuryango wanjye. Nta kamaro ko gukomeza guhangana, ubuzima bufite agaciro."

Harry yavuze ko atakivuga na se, Umwami Charles III kubera ko urwego rwe rw’umutekano rwagabanutse. Yanahishuye ko atazi igihe asigaje ku Isi, nyuma y’uko umwaka ushize abaganga batangaje ko arwaye kanseri y’ubwoko butatangajwe.

Ati "Ntiyamvugisha kubera ibi by’umutekano, ariko byaba byiza twongeye kwiyunga."

Iki gikomangoma kandi cyavuze ko bigoye kuzasubiza umuryango we mu gihugu cye cy’amavuko, ati "Simbona uburyo nazana umugore n’abana banjye mu Bwongereza... mu by’ukuri birababaje cyane kuba ntazabasha kwereka abana banjye igihugu cyanjye cy’amavuko."

Hagati aho, Ubwami bw’u Bwongereza bwasohoye itangazo buvuga ko icyemezo cyafashwe n’inkiko cyumvikana kuko cyagenzuwe bihagije, umwanzuro ukaba ko Igikomangoma Harry gikurikirwaho uburenganzira bwo guhabwa umutekano wihariye.

Igikomangoma Harry arifuza kwiyunga n'umuryango w'Ubwami bw'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .