Icyizere cyarushijeho kuzamuka ubwo mu cyumweru gishize, icyogajuru cyahimbwe ‘SN5’ cyoherejwe mu rugendo ruto mu isanzure, mu rwego rwo kugenzura imikorere y’ibyogajuru bizifashishwa mu gutembereza abantu mu isanzure.
Iri gerageza ryabereye ku cyicaro cya SpaceX giherereye mu majyepfo ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. SpaceX ni ikigo cy’umuherwe Elon Musk, kikaba ari cyo kiri gushyira mu bikorwa umushinga wo gutembereza abantu ku yindi mibumbe.
Mu mwaka ushize nabwo amagerageza atatu nk’aya yarabaye, aho aba agamije kurushaho gukarishya ubumenyi ku buryo ibyogajuru binini bizoherezwa mu kirere.
Kuba igerageza rya SN5 ryagenze neza ngo “bigiye gutuma habaho andi magerageza menshi agamije koroshya imihagurukire n’imyururukire y’ibyogajuru”.
SpaceX kandi iri gutegura amagerageza manini kandi agera kure azabaho mu bihe biri imbere. Ikoranabuhanga rya Starship ni ryo rizifashishwa muri izi ngendo, zitezwe gutangira hagati ya 2022 na 2024.
Elon Musk watangije umushinga SpaceX ni umushoramari mu by’ikorabuhanga. Usibye SpaceX iri gukora ikoranabuhanga ry’ibyogajuru bizajyana abantu mu isanzure, Musk anafite irindi shoramari rigari mu by’imidoka zikoresha amashanyarazi, aho ari we watangije uruganda rugezweho cyane rwa Tesla Inc. akaba anafitemo imigabane ingana na 20% yarwo.
Uyu mugabo abarirwa umutungo urenga miliyari $70, akaba aza ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’abaherwe bafite agatubutse kuruha abandi ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!