00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igabanyuka ry’imirimo muri Amerika rishobora gushyira Trump ku gitutu gikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 09:17
Yasuwe :

Ibintu bikomeje kujya ahabi ku isoko ry’umurimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho muri Nyakanga 2026 abantu ibihumbi 23 babuze akazi.

Byatewe n’uko abantu ibihumbi byinshi bavuye ku isoko ry’umurimo, bityo umubare w’abashakaga akazi uragabanuka.

Imibare yo muri Nyakanga yatangajwe na Minisiteri y’Umurimo ku wa Gatanu yagaragaje igabanuka rikomeye ry’imirimo muri Amerika.

Ni ikibazo kuri Trump mu gihe hasigaye igihe gito ngo habe amatora yo hagati muri manda aho ishyaka rye rishaka gukomeza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka ry’Aba-Républicains rihataniye gukomeza kugenzura imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe mu mezi atatu ari imbere, icyakora iki kibazo kikaba gishobora gufatwa nk’icyasha rikaba ryatakaza amajwi.

Abasesenguzi bari biteze ko imirimo mishya iziyongera ikagera hafi ku 100.000 mu kwezi gushize.

Mu bigo byagabanyije abakozi harimo amashuri ya Leta yagabanyije imirimo 50.000 muri Nyakanga, restaurants n’utubari bigabanya imirimo 26.000, naho amaduka acuruza ibicuruzwa bitandukanye agabanya imirimo 19.000.

Icyakora hagiye hahangwa indi mirimo mu zindi nzego ku buryo ubona iyahanzwe n’iyatakaye, irimo ikinyuranyo cy’imirimo ibihumbi 23.

Ubuyobozi bwa Trump bwashyizeho imisoro ikomeye ku bicuruzwa bituruka hanze, mu rwego rwo kurinda inganda zo muri Amerika no guhanga imirimo mu nganda.

Bwavuze ko imirimo yiyongereye mu bigo by’ubwubatsi ku bantu 22.000, naho mu nganda hakiyongeraho 5.000.

Umuvugizi wa White House, Kush Desai, yagize ati “Kongera kubyutsa inganda za Amerika biri mu biteganyijwe. Imirimo yo mu nganda n’iy’ubwubatsi bw’inganda yongeye kwiyongera muri Nyakanga, nubwo imirimo ya Leta yakomeje kugabanuka cyane.”

Igabanyuka ry’imirimo muri Amerika rishobora gushyira Trump ku gitutu gikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages