Trump ntabwo yigeze avuga igihugu na kimwe mu izina cyangwa ngo asobanure icyo yashakaga kuvuga kuri “third-world countries” cyangwa se icyo guhagarika mu buryo buhoraho bivuze. Yavuze ko iyo gahunda igamije kugenzura abantu bemerewe n’ubutegetsi bwa Biden.
Third World ibarizwamo ibihugu hafi ya byose bya Afurika, ibyo muri Aziya, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo, muri Caraibes no mu duce tumwe na tumwe twa Océanie.
Mu butumwa bwe yagize ati “Ngiye guhagarika kwakira abantu baturutse muri Third World Countries kugira ngo mfashe inzego za Amerika kubasha kurangiza dosiye z’abantu miliyoni nyinshi bakiriwe binyuranyije n’amategeko n’ubutegetsi bwa Joe Biden.”
Trump yavuze ko agomba gukosora amakosa yakozwe na Biden, agakura muri Amerika umuntu wese udafitiye akamaro igihugu.
Yavuze kandi ko ashobora gukuraho ibyo leta zageneraga abantu badafite ubwenegihugu bwa Amerika ndetse no kwambura ubwenegihugu abantu babangamiye umudendezo w’igihugu, hanyuma bakoherezwa mu bihugu bakomokamo.
Amagambo ya Trump akurikiye urupfu rw’umwe mu bashinzwe umutekano warasiwe hafi ya White House mu gitero bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’umuntu ukomoka muri Afghanistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!