Mu Burusiya hashinzwe Resitora itanga ibintu byose ku buntu, hanyuma uyigannye akishyura gusa igihe ahamaze guhera ku munota.
Izina “Ziferblat” rikomoka ku ijambo “Zifferblatt” risobanura urushundura rw’isaha mu Kirusiya no mu Kidage yashinze Ishami ryayo rya mbere mu mwaka wa 2010, rifungurwa ku mugaragaro muri Nzeri 2011 i Moscow na Ivan Mitin. Uyu mushinga waturutse ku gitekerezo cya “Tree House”, aho abantu basangiriraga bakahamarana igihe.
Ziferblat ni ahantu hisanzuye abantu bashobora kwicara bagakorera ibintu bitandunye, aho abakiriya bishyura buri munota ku mwanya bamaze muri iyo Resitora gusa ntibishyuzwe ibyo kunywa no kurya bahafatiye.
Aha hantu hubatswe nk’urugo aho abashyitsi binjira bakandikisha umwanya bari buhamare, bakisanzura mu buryo bifuza bahakinira amakarita, gusoma ibinyamakuru, ibikoresho by’umuziki ndetse n’isomero.
Iyi Resitora yakomeje kwagura amashami yayo mu duce dutandukanye tw’u Burusiya ndetse no hanze y’igihugu nko muri Saint Petersburg, Kazan, Nizhny Novgorod, na Rostov-On-Don. Mu Bwongereza, Ziferblat ifite amashami i Manchester, Coventry, na London. Hariho n’andi mashami muri Ukraine (i Kyiv) no muri Slovenia i Ljubljana.
Ziferblat n’ishusho nziza igaragaza agaciro k’igihe n’uburyo igihe gihagarari byinshi harimo amafaranga. Muri iyi Resitora biremewe ko umuntu agura ifatabuguzi ry’ukwezi cyangwa hakishyurirwa hamwe kwirirwamo umunsi wose. Kw’isaha hishyurwa hagati ya $1.80 na $3 bitewe n’imikoranire iri hagati y’abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!