00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Christian Malanga Musumari washatse guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 19 May 2024 saa 02:41
Yasuwe :

Christian Malanga Musumari wayoboye igitero cyagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ni umunye-Congo wavutse tariki 2 Gashyantare 1983, ukomeje kugarukwaho hirya no hino mu binyamakuru, kubera uyu mugambi we.

Yavukiye i Kinshasa mu murwa mukuru ubwo Congo yari icyitwa ‘Zaire’ iyobowe na Mobutu Sese Seko.

Yaje kwimukira muri Amerika, agaruka muri Congo 2006 ari nabwo yinjiraga mu gisirikare.

Bivugwa ko mu gisirikare cya Congo yavuyemo afite ipeti rya Captaine, ashaka kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu 2011, ariko afungwa atarabigeraho, aciye mu ishyaka Parti Congolais Uni (PCU) yari yashinze.

Amaze gufungurwa mu 2012, yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabanaga n’umuryango we, gusa ajyana akangononwa k’uburyo yabujijwe kwiyamamaza.

Tariki 17 Gicurasi 2017, Malanga yashinze Guverinoma yo mu buhungiro ayita Nouveau Zaïre, ayishingira i Bruxelles mu Bubiligi.

Ntabwo yaherukaga kugaragara muri politiki kuko yari asigaye ari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro afatanyije n’Abanyamerika muri Mozambique.

Bivugwa ko igitero cyagabwe cyari kirimo n’umwana we. Nubwo bitatangajwe, Malanga ashobora kuba yishwe n’igisirikare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Igisirikare cya Congo, FARDC, cyatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi barimo abanyamahanga n’abanye-Congo, gusa ntihatangazwa amazina yabo.

Christian Malanga Musumari ni we wari uyobora abashatse guhirika ubutegetsi
Malanga n'umuhungu we, Marcelle bari mu bagabye igitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .