00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye u Burayi byarenze miliyari 3 z’Amayero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2026 saa 04:21
Yasuwe :

Inkongi y’umuriro yibasiye ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zangije ibintu bifite agaciro karenga miliyari 3 z’Amayero, aruta ayari yateganyijwe kuzahangana n’ingaruka z’inkongi z’umuriro mu mwaka wose.

The Financial Times yanditse ko miliyari 3,1 z’Amayero yateganyirijwe gusa mu gusana ubutaka n’amashyamba byangijwe n’umuriro, akaba ari menshi cyane ugereranyije n’ayo Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yari yateganyije miliyari 2,5 z’Amayero ku ngaruka z’inkongi mu bihugu bigize uwo muryango, mu mwaka wose.

Mu Bufaransa honyine, ibihombo bishobora kubarirwa hagati ya miliyari 10 na miliyari 15 z’amayero.

Muri Kamena, Komisiyo y’u Burayi yahaye Ukraine miliyari 3,2 z’Amayero nk’igice cya mbere cy’inguzanyo ingana na miliyari 90 z’Amayero yagenewe gufasha Ukraine mu myaka ya 2026 na 2027.

Komisiyo y’u Burayi ivuga ko kuva intambara yo muri Ukraine yatangira gukomera mu 2022, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu biwugize wamaze gutanga miliyari 216,7 z’Amayero muri Ukraine, harimo inkunga ya gisirikare, imfashanyo mu by’imari n’iz’ubutabazi, inguzanyo ndetse n’ubufasha ku mpunzi za Ukraine ziri mu bihugu bigize uwo muryango.

Mu gihe cy’inkongi, Espagne n’u Bufaransa byasabye ubufasha binyuze mu buryo bwo gufashanya hagati y’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, busaba indege z’inyongera ndetse n’abakozi bazifashisha mu kuzimya umuriro baturutse mu bindi bihugu bigize uwo muryango ndetse na Turikiya.

Ibyangijwe n'inkongi y'umuriro byarenze amafaranga yagenewe guhangana n'ingaruka z'inkongi z'umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages