Ibyaha bashaka guhagarika ni ibishobora kumufungisha birimo icyo kubangamira amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo 2020 ndetse no gufata nabi inyandiko zirimo amabanga y’igihugu.
Ni ibyaha Trump yatangiye gukurikiranwaho mu Ugushyingo 2022 ubwo Jack Smith yashyirwagaho.
The Washington Examiner yatangaje ko amakuru ahari ari ay’uko ayo madosiye ashobora guhagarikwa kubera ko bihabanye n’Itegeko Nshinga rya Amerika kuburanisha Perezida uri ku butegetsi.
Ikindi ni uko bigoye kuburanisha Perezida uriho bikaba byanagabanya ububasha bwe mu gufata ibyemezo, kandi Itegeko Nshinga rimuha ubudahangarwa.
Byari bisanzwe biteganyijwe ko Trump namara kujya ku butegetsi tariki 20 Mutarama 2025 azahita asaba urwego rushinzwe ubutabera rugahagarika iyo dosiye.
Trump n’abamushyigikiye bakunze kugaragaza ko gukurikiranwa mu nkiko byihishwe inyuma n’abatarashakaga ko yongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!