00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA ntigomba kuba umuryango ukomeye gusa ngo birangirire aho - Minisitiri Busingye

Yanditswe na
Kuya 16 November 2014 saa 08:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston asanga Ibuka yagombye kuba muri buri gihugu ku isi yose, kandi mu byo ikora byose ntibe Umuryango ukomeye gusa ngo birangirire aho, kuko urugamba irwana rwo guhashya ingengabitekerezo mbi no kurwana ishyaka ry’ibyiza rutarangiye.
Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje kuwa 15 Ugushyingo 2014, ubwo Umuryango Ibuka-Belgique uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda wijihije isabukuru y’imyaka 20 uvutse. (…)

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston asanga Ibuka yagombye kuba muri buri gihugu ku isi yose, kandi mu byo ikora byose ntibe Umuryango ukomeye gusa ngo birangirire aho, kuko urugamba irwana rwo guhashya ingengabitekerezo mbi no kurwana ishyaka ry’ibyiza rutarangiye.

Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje kuwa 15 Ugushyingo 2014, ubwo Umuryango Ibuka-Belgique uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda wijihije isabukuru y’imyaka 20 uvutse.

Nk’uko byari biteganyijwe, uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera w’ u Rwanda Johnston Busingye, Ambasaderi Robert Masozera uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Jacques Kabare uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Alain Gauthier uyobora ishyirahamwe CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), hari kandi abahagarariye Ibuka-Europe baturutse mu Buholandi, u Bufaransa u Busuwisi na bamwe mu banyamuryango ndetse n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi, u Buholandi, u Bufaransa, u Butaliyani n’ahandi.

Bamwe mu batanze ibiganiro

Muri gahunda y’uyu muhango habanje kwerekanwa filime ndangamateka (documentaire) yiswe "Ibuka 20 ans de mémoire" yerekana bimwe mu bikorwa bya Ibuka-Belgique mu myaka yashize, iyi filimi yakozwe na Karirima Ngarambe Aimable akoresheje amashusho anyuranye yagiye afata nk’umutaramakuru w’ihariye (Special Reporter) wa Ibuka-Belgique mu gihe cy’imyaka irenga icumi akurikirana ibikorwa bitandukanye bya Ibuka-Belgique.

Dr Gakuba Narcisse muri uyu muhango yavuze mu izina rya Ibuka-Europe, ashimira abashinze IBUKA-Belgique, ashimangira ko Ibuka yakomeza kwaguka nkuko hagiyeho IBUKA-Europe, agaragaza uburyo kwaguka k’uyu muryango gufite akamaro kugirango amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana, hakabaho no gukumira ikintu cyose cyatuma hongera kubaho Jenoside, Dr Gakuba yasabye kandi ko hashyirwa ingufu zihagije mu kwamagana umuco wo kudahana.

Dr Gakuba Narcisse yatanze ikiganiro mu izina rya IBUKA-Europe

Mu biganiro byatanzwe nyuma ya filime, Eugène Mutabazi washinze Umuryango "Ibuka-Belgique" muri Kamena 1994 yagarutse mu buryo bwimbitse ku mavu n’amavuko y’uko uyu muryango wavutse, asobanura inzitizi bahuye nazo, ashimira byimazeyo inshuti zitandukanye zabafashije kubigeraho.

Mutabazi yanenze cyane kandi yivuye inyuma bamwe mu bagaragayeho kutarengera umurongo Ibuka igenderaho kandi bari mu buyobozi bwawo, aha imbere y’imbaga y’abari bahari yavuze ko yababajwe cyane n’ikiganiro uwahoze ari Perezida wa "Ibuka-Belgique" Dr Placide Kalisa yagiranye na Joseph Matata uzwi nk’umwe mu biyemeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guharabika ubuyobozi buriho mu Rwanda. Mutabazi akomeza agira ati: "Icyo kiganiro uwagishaka yakibona kuri YouTube".

Eugène Mutabazi washinze Umuryango "Ibuka-Belgique"

Mutabazi akomeza avuga ko abantu nkabo batari bakwiriye kugira umwanya mu mu muryango nka Ibuka. Yasabye kandi urubyiruko rutahiwe gusimbura bakuru babo kuba maso ngo icyo umuryango Ibuka wagiriyeho gisigasirwe mu buryo bwo guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Albert Gakumba umwe mu bayoboye Ibuka-Belgique, akaba no mu bayitangiye ikivuka yafashe ijambo ashimira abantu bingeri zitandukanye bakoranye amanywa n’ijoro ngo Ibuka igere aho igeze.

Uyu munsi by’umwihariko yashimiye uwayihaye izina ariwe Jean Bizimana, abahanzi bakomeje kuyiba hafi barimo Cecile Kayirebwa, Suzanne Nyiranyamibwa, Muyango, Julienne Gashugi, Faina Numukobwa, Nyiratunga Alphonsine, Majyambere Gustave n’abandi.

Albert Gakumba Hangu yavuze ijambo mu izina ry’abahagarariye Ibuka

Ambasadeur Masozera mu ijambo rye yagaragarije ibyishimo atewe no kuba Ibuka-Belgique ariyo yabaye imbarutso y’izindi Ibuka mu kubaho, avuga ku mugaragaro ko akurikiranira hafi ibikorwa by’indashyikirwa bya Ibuka-Belgique bikamutera ishema.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Robert Masozera

Mu ijambo rye Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko yishimiye ubutumire Ibuka-Belgique yamugejejeho, akomeza agira ati: "Ibuka ndayibona nk’umuryango koko ukwiye kuba ku isi hose ntigarukire gusa mu kuyagura mwakoze mushyiraho Ibuka-Europe, ahubwo hakabaho Ibuka muri buri gihugu ku isi (Mondiale).

Minisitiri Busingye ati "Nibyo koko Ibuka ni umuryango ukomeye, ariko gukomera ntibihagije cyangwa ngo birangirire aho kuko hagomba gukomeza ibikorwa birengera abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakomeza n’ibindi bikorwa byo guca burundu umuco mubi waranze amateka y’ubutegetsi bwagejeje u Rwanda mu bwicanyi.

"Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima, kandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birareba abanyarwanda bose, utabyumva atyo tumusaba gusubiza amaso inyuma agasubira mu mateka."

Umushyitsi Mukuru, Busingye Johntson, Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda

Minisitiri Busingye yavuze ko imiryango ya Sosiyete Sivile, ubu ku isi henshi mu bikorwa ikora iyo bikozwe neza ivuga rikijyana, yifuriza Ibuka-Belgique ko yakomeza kwizihiza indi myaka myinshi mu bihe biri imbere, ati "Imyaka 20 si mike iyo ikoreshejwe neza kandi si myinshi kuko ibikorwa bigikomeza."

Rutayisire Eric uyobora Ibuka-Belgique muri iki gihe we mu Ijambo rye yashimiye byimazeyo abafatanyabikorwa ba Ibuka-Belgique, abitabiriye uyu muhango bose, abakoze uko bashoboye ngo umunsi ushyirwe mu bikorwa, ashimira bantu bose bakoze ngo Ibuka ibone izuba kugeza, abakomeje kubaba hafi mu bihe bitandukanye.

Eric Rutayisire, Perezida wa Ibuka-Beligique

Mu ijambo rye kandi, Rutayisire yanasabye Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gukomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda .

Uko ibiganiro byayoborwaga na Norbert Nsabimana byakorwaga niko hacagamo n’indirimbo n’imbyino z’abahanzi barimo umuhanzi Kode n’itorero Irebero.
Uyu mugoroba wasojwe kandi n’ubusabane hagati y’abari babwitabiriye.

Norbert Nsabimana wayoboye ibiganiro by'uwo mugoroba.
Itorero Irebero ryasusurukije abahari
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro
Mu mbyino zabo, Itorero Irebero ryakumbuje bose u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .