00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka- France yishimiye ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyashyizwe i Paris

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 1 November 2014 saa 03:17
Yasuwe :

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Bufaransa, Ibuka -France, wishimiye kuba mu Murwa Mukuru wa Paris hashyizwe ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2014.
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo ari kumwe na Ambasaderi Jacques Kabare uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Marcel Kabanda uyobora Ibuka-France, abahagarariye imiryango ya Ibuka baturutse hirya no hino, u Busuwisi, u (…)

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Bufaransa, Ibuka -France, wishimiye kuba mu Murwa Mukuru wa Paris hashyizwe ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2014.

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo ari kumwe na Ambasaderi Jacques Kabare uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Marcel Kabanda uyobora Ibuka-France, abahagarariye imiryango ya Ibuka baturutse hirya no hino, u Busuwisi, u Bubiligi n’ahitwa "Père - Lachaise" ni bo bafunguye ku mugaragaro urwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byari biteganyijwe.

Amb. Kabare n'umukuru w'umujyi wa Paris, Anne Hidalgo

Alain Ngirinshuti umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba no mu baharaniye cyane ko uru rwibutso rushyirwa mu bikorwa yashimiye Umukuru w’Umujyi wa Paris kuba yarahaye agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati " N’ikiniga cy’ibyishimo mbashimiye ko muhaye agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mukaduha uburyo bwo kujya dukomeza kubibuka ngo batazibagirana.”

Alain Ngirinshuti

Yasoje avuga ko urwo rwibutso ruzaha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa imbaraga zo gukomeza kubaho.

Ati, Uru rwibutso ntabwo ari urwo kutwibutsa abacu gusa cyangwa amateka twaciyemo mu Rwanda , ahubwo ruduhe n’ imbaraga zo gukomeza kubaho. Sinigeze nshyingura mu cyubahiro umuryango wanjye wishwe, ariko ubu nzajya nyarukira hano igihe binshoboye nze mpe umwanya roho zabo hano".

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare yashimiye byimazeyo umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, anashimira Ibuka-France urugamba rutoroshye barwanye ngo iki gikorwa kigerweho.

Yashimiye kandi indi mijyi itanu yo mu Bufaransa yakoze iki gikorwa mu minsi ishize anasaba ko ibi bikorwa byaba imbarutso yo gukomeza ubutabera nyabwo ku marorerwa yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Gushyira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi ukomeye nka Paris ufite abaturage barenga miliyoni 12 ni igikorwa cy’indashyikirwa IBUKA-France igezeho.

Undi mwihariko w’iki gikorwa ni uko ari rwo rwibutso rwa mbere rugeze mu Bufaransa, igihugu gifite bamwe mu bayobozi batunzwe agatoki mu kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukomeza gukingira ikibaba abayikoze.

Amafoto: Henri Garat / Mairie de Paris

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages