00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitero bya Ukraine byahitanye abantu batandatu mu Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2026 saa 11:28
Yasuwe :

Abantu batandatu baguye mu bitero bya Ukraine mu Burusiya abandi bane barakomereka mu bitero byagabwe mu karere ka Belgorod mu Burusiya mu ijoro, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’ako karere, Alexander Shuvayev.

Shuvayev abinyujije kuri Telegram mu gitondo cyo ku wa Mbere ko mu bakomeretse harimo umwana w’imyaka 14.

Ibi bitero byagabwe nyuma y’ijoro rimwe abayobozi b’u Burusiya bavuze ko Ukraine yagabye igitero gikomeye kurusha ibindi byose yagabye muri uyu mwaka, kikaba cyarahitanye nibura abantu barindwi.

Muri iryo joro kandi, ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byahitanye nibura abantu barindwi, abandi barenga 39 barakomereka.

Shuvayev yavuze ko ibitero bya nyuma byateje inkongi mu nyubako ndetse byangiza imodoka muri Kolosvkovo, mu karere ka Valuysky kari hafi y’umupaka w’u Burusiya na Ukraine.

Umwana wakomeretse yajyanwe mu bitaro, mu gihe abandi bantu babiri bakomeretse bahawe ubufasha bw’ubuvuzi.

Mu byumweru bishize, Moscow yakajije ibitero bya misile hirya no hino muri Ukraine, mu gihe Kyiv na yo yakajije ibitero by’indege zitagira abapilote byibasira ibice biri imbere mu Burusiya.

Impande zombi zikomeje gushinjanya kwibasira abasivili mu ntambara imaze imyaka irenga ine.

Ukrain yagabye igitero cyahitanye batandatu mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages