Abanya-Palestine babyukiye mu mihanda bishimira ibyavuye muri ubu bwumvikane bwo guhagarika intambara ariko ntibyabujije ingabo za Israel gukomeza mu gace ka Gaza.
Al Jazeera yanditse ko ibitero by’ingabo za Israel byahitanye abantu 40.
Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 yatangaje ko ayo masezerano impande zombi zagiranye azatangira kubahirizwa ku wa 19 Mutarama, kandi bazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, na we yemeje aya makuru agaragaza ko guhagarika intambara bizafasha Abanya-Palestine kubona ubutabazi bw’ibanze ndetse abatwawe bunyago na Hamas bongere kubonana n’imiryango yabo.
Amasezerao yemerayijweho ateganya ko mu byumweru bitandatu bya mbere hazabamo guhererekanya imfungwa ku mpande zombi, n’ingabo za Israel ziri muri Gaza zigasubira inyuma.
Bivugwa ko aya masezerano azemezwa mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Israel izaba ibyemeje.
Ku wa 7 Mutarama 2023 ni bwo umutwe wa Hamas wagabye ibitero kuri Israel, abagera ku 1.200 bahasiga ubuzima na ho abarenga 250 bafatwa bugwate.
Ibi byatumye Israel igaba ibitero simusiga kuri Gaza. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igaragaza ko Abanya-Palestine barenga ibihumbi 46 bamaze kugwa muri iyi ntambara imaze amezi 15.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!