00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitero bya Israel byahitanye abantu 40 muri Gaza nyuma yo kwemeranya na Hamas agahenge

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 16 January 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Ingabo za Israel zakomeje kugaba ibitero muri Gaza aho abarenga 40 bamaze kuhasiga ubuzima, bikorwa nyuma y’amasaha make umuhuza mu biganiro atangaje ko impande zombi zemeranyije agahenge.

Abanya-Palestine babyukiye mu mihanda bishimira ibyavuye muri ubu bwumvikane bwo guhagarika intambara ariko ntibyabujije ingabo za Israel gukomeza mu gace ka Gaza.

Al Jazeera yanditse ko ibitero by’ingabo za Israel byahitanye abantu 40.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 yatangaje ko ayo masezerano impande zombi zagiranye azatangira kubahirizwa ku wa 19 Mutarama, kandi bazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, na we yemeje aya makuru agaragaza ko guhagarika intambara bizafasha Abanya-Palestine kubona ubutabazi bw’ibanze ndetse abatwawe bunyago na Hamas bongere kubonana n’imiryango yabo.

Amasezerao yemerayijweho ateganya ko mu byumweru bitandatu bya mbere hazabamo guhererekanya imfungwa ku mpande zombi, n’ingabo za Israel ziri muri Gaza zigasubira inyuma.

Bivugwa ko aya masezerano azemezwa mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Israel izaba ibyemeje.

Ku wa 7 Mutarama 2023 ni bwo umutwe wa Hamas wagabye ibitero kuri Israel, abagera ku 1.200 bahasiga ubuzima na ho abarenga 250 bafatwa bugwate.

Ibi byatumye Israel igaba ibitero simusiga kuri Gaza. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igaragaza ko Abanya-Palestine barenga ibihumbi 46 bamaze kugwa muri iyi ntambara imaze amezi 15.

Ingabo za Israel zakomeje kugaba ibitero nyuma y'uko hatangajwe ko hemejwe agahenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .