Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yatangaje ko umubare w’abapfuye ari 50 mu gihe abakomeretse ari 500. Ibitero byatangiye kugabwa ku wa 6 Nyakanga.
Iran yavuze ko ibitero byangije uruganda rutunganya amazi y’inyanja rukuramo umunyu, bituma abantu bagera ku 10.000 babura amazi. Tehran yahise isubiza igaba ibindi bitero ikoresheje indege zitagira abapilote na misile byerekejwe ku bihugu byo mu Kigobe cya Perse bishyigikiye Amerika.
Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi, yavuze ko Amerika yarenze ku byo yiyemeje biri mu masezerano y’ubwumvikane yashyiriweho umukono i Islamabad. Yavuze ko kubera ibyo, Iran na yo yahagaritse inshingano yari ifite ziyavugwamo ikibanda ku kurinda igihugu cyayo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, na we yanenze ibikorwa bya Amerika, avuga ko Washington yarenze ku ngingo zose z’amasezerano mu cyumweru gishize. Yavuze ko Iran itigeze ishaka intambara ahubwo ko yirwanaho mu ntambara yayishyizweho.
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yavuze ko igihugu cye kizaha Amerika “amasomo atazibagirana” kubera ibitero ikomeje kugaba.
Trump aherutse gutangaza ko agahenge kari kemeranyijweho kahagaritswe avuga ko intambara izerekezwa ku kuraza ibikorwaremezo bya gisivili hagamijwe guhatira Iran kujya mu biganiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!