Abayobozi bo mu gace ka Zaporizhzhia kagenzurwa n’u Burusiya, bavuze ko ibitero bya Ukraine byagabwe ahakambitse ba mukerarugendo byahitanye abantu 11. Muri bo harimo abana bane, mu gihe abandi 16 bakomerekeye muri ibyo bitero. Ukraine ntiyahise igira icyo ibivugaho.
Mu karere ka Sumy, mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Ukraine, abayobozi bavuze ko igitero cya drones y’u Burusiya cyahitanye abantu batatu.
Umuyobozi w’akarere, Oleh Hryhorov, yavuze ko iyo ndege yarashe ibikorwaremezo bya gisivili, iteza inkongi ikomeye. Abapfuye bari abashoferi bakoreraga ikigo cyigenga gishinzwe iposita no gutwara ubutumwa, Nova Poshta.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko yari yagambiriye gusenya ububiko bwa Drones za Ukraine.
Ibi bitero byakurikiye igitero gikomeye u Burusiya bwagabye hafi ya Kyiv ku wa Gatanu, kigahitana abantu 10, abandi hafi 100 bagakomereka.
Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko u Burusiya bushobora kuba buri butegura ikindi gitero gikomeye cya misile mu masaha 48.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!