00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitero by’u Burusiya byahitanye abasivili muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2026 saa 10:09
Yasuwe :

Ibisasu u Burusiya bwarashe mu mujyi wa Kramatorsk hakoreshejwe drones na missiles byahitanye abasivili batatu.

Guverineri w’Intara ya Donetsk, Vadym Filashkin yatangaje ko abantu 11 ari bo bakomeretse mu bitero u Burusiya bwagabye ku nyubako zituyemo abaturage muri Kramatorsk.

Guverineri w’Intara ya Dnipropetrovsk y’Amajyepfo, Oleksandr Hanzha yavuze ko hari ibitero bitatu byagabwe hafi y’umujyi wa Dnipro bikomeretsa abantu umunani, bituma n’intambara irushaho gukara.

Perezida wa Volodymyr ⁠Zelenskiy yatangaje ko u Burusiya bwarashe mu gace karimo ububiko bw’ibiribwa, bukoresheje drones na missiles.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inyubako zimwe zishya, imyotsi myinshi ikwirakwira agace kose. Imodoka zirenga 100 zizimya inkongi zahise zoherezwayo.

Mu majyepfo Kherson ibitero bya drones byasenye inyubako 36 mu gace gatuwe n’abantu benshi. Guverineri ⁠Oleksandr Prokudin yavuze ko hapfuye umuntu umwe.

Ibitero by'u Burusiya byasenye inzu nyinshi zituyemo abasivile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages