00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abajura mu by’ikoranabuhanga bibye amakuru y’abagenzi miliyoni 8,7

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 10:19
Yasuwe :

Abagenzi bagera kuri miliyoni 8,7 bagizweho ingaruka n’igitero cya cy’ikoranabuhanga cyagabwe ku bibuga by’indege mu Bwongereza.

Abajura bakoresha ikoranabuhanga bagabye igitero bagera ku makuru y’abakiliya b’ibibuga by’indege bya Manchester, London Stansted na East Midlands.

Abashinzwe gucunga ibibuga by’indege by’i Manchester (Manchester Airports Group - MAG), batangaje ko iki kibazo cy’umutekano w’ikoranabuhanga cyamenyekanye ku wa Kabiri. Bikekwa ko iki gitero cyabaye mbere gato y’uko kimenyekana.

Abagabye igitero babashije kugera ku makuru ajyanye no kubika imodoka ku kibuga cy’indege, ahantu abagenzi kuruhukira abagenzi, amakuru yo kwiyandikisha kuri Wi-Fi yo ku bibuga by’indege byose uko ari bitatu n’ibindi

Amakuru yabonetse arimo aderesi za email z’abagenzi, nimero za telefoni, nimero zo kwandikisha ibinyabiziga ndetse na kode z’aho batuye.

Umuvugizi wa MAG yavuze ko iki gitero cyageze cyane kuri aderesi za email z’abantu benshi bagizweho ingaruka. Yongeyeho ko nta makuru ajyanye na konti za banki yagaragaye kandi ko abahuye n’iki kibazo boherejweho ubutumwa bubamenyesha.

MAG yavuze ko yahise ifata ingamba zo kurinda systeme yibasiwe kandi ko iri gukorana n’impuguke mu mutekano w’ikoranabuhanga ndetse n’inzego zibishinzwe. Yijeje abakiliya ko umutekano w’amakuru yabo ufatwa nk’ikintu gikomeye kandi ko nta kindi gikorwa basabwa gukora.

Iki kigo cyasabye imbabazi ku bibazo cyangwa impungenge iki gitero gishobora kuba cyateje. Amatike y’indege y’abafite ingendo ziteganyijwe yakomeje kugira agaciro.

Abajura b'ikoranabuhanga bibye amakuru y'abagenzi barenga miliyoni 8,7 mu bibuha by'indege bitatu by'i Manchester

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages