Iyi sosiyete yavuze ko ibi ibinyobwa biri mu macupa ya pulasitike n’amacupa y’ibirahure ku masoko y’u Bubiligi, u Buholandi, u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa na Luxembourg kuva mu Ugushyingo 2024.
Yagize iti “Ntabwo turamenya umubare nyakuri w’ibinyobwa bifite iki kibazo, ariko ni byinshi.”
Mu 2015 Ikigo gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa ku Mugabane w’u Burayi [European Food Safety Authority], cyagaragaje ko gukoresha igihe kinini ibinyobwa birimo iki kinyabutabire cyinshi, bishobora kugira ingaruka ku bana cyane abafite ikibazo cyo kubura ‘iodine’ ihagije mu mubiri.
Ibinyobwa byinshi byagaragayemo iki kibazo byari bitaragurishwa byakuwe mu bubiko, mu gihe ingamba zo gukura ku isoko ibindi byose bisigaye zigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!