Ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije byazamutseho Amadolari 7,29, bingana na 9.59%, bigera ku Madolari 83.30 ku kagunguru.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya kongera gukumira ubu bwato ku wa 14 Nyakanga 2026 Saa Yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe amakuru ku mutekano wo mu nyanja kiyobowe n’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi.
Muri Kamena 2026 ni bwo Amerika yari yakuyeho izi ngamba mu murongo wo kuganira ku byo guhagarika intambara.
Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika igiye kongera gukumira ubwato bwa Iran kandi ko izahabwa 20% by’amafaranga y’ibicuruzwa byose binyuzwa mu nzira ya Hormuz, nyuma y’uko imirwano hagati ya Amerika na Iran yongeye kubura.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Iran bwari bwatangaje mbere ko butazemera ko Washington igira uruhare mu micungire y’inzira ya Hormuz, kandi ko igikorwa icyo ari cyo cyose Amerika izakora itabiherewe uburenganzira Iran izayibangamira bikomeye cyane.
Umuryango w’Abibumbye wanze icyifuzo cya Trump, uvuga ko udashyigikiye kwishyuza muri ubu buryo ndetse ushimangira ko nta mategeko ahari yo gushyiraho iyi misoro ku bwato bunyura muri iyi nzira.
Mbere y’uko intambara itangira mu mpera za Gashyantare 2026, Hormuz yanyuzwagamo hafi kimwe cya gatanu cya cy’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.
Ibibazo byongeye kuzamuka ubwo Amerika na Iran byongeraga gukozanyaho nyamara byari byemeranyije ku gahenge kazashyira ku guhagarika intambara burundu, binyuze mu ngingo impande zombi zagombaga kwemeranyaho.
Abasesenguzi b’isoko ry’ingufu bavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora gukomeza bitewe n’uko amakimbirane akomeje kwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!