00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bya EU bikomeje kunyuranya ku byo kugurira Ukraine intwaro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 5 December 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyemera umugambi w’ibihugu bibarizwa muri OTAN wo kugurira Ukraine intwaro muri Amerika kugira ngo zizayifashe gukomeza guhangana n’u Burusiya.

Ibi yabitangaje nyuma yaho ibihugu bibarizwa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bushyizeho ingamba zo gutera inkunga Ukraine yo kuyigurira intwaro muri Amerika.

Minisitiri Tajani yavuze ko iki cyemezo kitaba ari cyiza mu gihe ibiganiro by’amahoro birimbanyije.

Tajani yagize ati “Twizera ko nta zindi ntwaro zigikenewe mu mezi ari imbere mu gihe ibihugu byombi byakwemeranya guhagarika intambara.”

Nubwo u Butaliyani ari kimwe mu bihugu byagiye bigaragaza ko byiteguye kujya muri gahunda y’ibihugu byo muri OTAN yo gufasha Ukraine, ubu bwahinduye imvugo.

U Butaliyani ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi kigaragaje impugenge z’uko Ukraine ikwiriye guhabwa intwaro mu gihe ibiganiro byo guhagarika intambara bigikomeje.

U Butaliyani bwashyigikiye Ukraine kuva mu 2022, ariko mu minsi ishize habayeho kutumva ibintu kimwe muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni ku bijyanye no kongera gutanga ubufasha ku b’i Kyiv.

Matteo Salvini wungirije Meloni, aherutse kugaragaza ko kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine bidashobora guhagarika intambara ahubwo bishobora no kongera ruswa muri Ukraine, bijyanye n’ibiherutse kuba aho abayobozi bakuru bagaragaye mu byo gukoresha inkunga nabi.

Ibindi bihugu bya EU nka Espagne, Portugal na Hongrie na byo byanze gutanga izindi ntwaro muri uyu mwaka. Bivuga ko bahangayikishijwe n’uko intwaro nyinshi zishobora gukomeza intambara kandi zibahenda.

U Butaliyani ntibukozwa ibyo kugurira intwaro Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages