00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bikize birimo Amerika byemeje ko bitazasoresha serivisi zo kuri internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 May 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Ibihugu 19 birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Singapore na Australia byagaragaje ko bidashyigikiye ko hashyirwaho imisoro ku bucuruzi bwo kuri internet, byishyize hamwe byemeza ko bitazasoresha izi serivisi mu gihe kitazwi.

Ibihugu bifite ubukungu bugereranyije n’ibiri mu nzira y’amajyambere byakunze kugaragaza ko ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga bwajya busoreshwa ariko ibihugu bikize byo bikagaragaza ko bidakwiriye. Impamvu ni uko ibi bihugu bikize ari byo bifite ibi bigo bikora ubu bucuruzi.

Mu Nama y’Umuryango Mpuzamahanga mu by’Ubucuruzi, WTO, iherutse kubera i Yaoundé muri Cameroun, iyi ngingo yagarutsweho ariko impande zombi zanga kumvikana.

Ni ingingo ijyanye no gushyiraho cyangwa gukuraho burundu imisoro ku bucuruzi bwo kuri internet. Kuva mu 1998, muri buri nama ya WTO hongerwagaho imyaka ibiri y’igihe cyo kuba hasubitswe ishyirwaho ry’iyi misoro hakaba ibiganiro.

Ibihugu bikize birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byinjiye mu nama bifite igitekerezo cy’uko gusubika iyi misoro imyaka ibiri bivaho, ahubwo bikaba burundu, ingingo ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitakozwaga.

Ku munsi wa nyuma, Brésil yanze kwemera icyifuzo cya Amerika, ibiganiro birinda bigera mu masaha y’ijoro nta mwanzuro. Brésil yashakaga ko igihe cyo gusubika ishyirwaho ry’iyi misoro kiba imyaka ine gusa aho kuba burundu.

Kunanirwa kumvikana kw’ibihugu niba bakomeza gusubika iyi gahunda, byari bivuze ko igihe cyari gisanzweho cyo gusubika kigomba kurangirana na Werurwe 2026.

Guhera muri Mata ibihugu bibishaka byashoboraga gutangira gushyiraho imisoro ku bucuruzi bwo kuri internet n’izindi serivisi.

Ibyo bivuze ko abaguraga ifatabuguzi, bashobora gutangira gucibwa menshi kurushaho. Ibyo birajyana n’ibindi byo guhaha kuri Amazon, kumanura software kuri internet, imikino yo kuri internet, ibijyanye na streaming n’ibindi.

Kutumvikana muri iyi nama byatumye hatavugururwa ibijyanye no gusubika ibijyanye no gushyiraho iyi misoro, abo mu bigo bitandukanye bakemangwa ubushobozi bwa WTO bwo gushyiraho amategeko.

Ku wa 7 Gicurasi ibihugu 19 birimo Amerika, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Singapore, Australia, Norvège Argentine n’ibindi bihugu byatangaje itangazo rihuriweho bigaragaza ko hagati yabyo bitazigera bishyiraho imisoro kuri ubu bucuruzi kugeza mu gihe kitazwi.

Ni umwanzuro watangiye kubahirizwa ku wa 8 Gicurasi 2026, icyakora uyu muryango ugaragaza ko watengushywe n’uko ibyo gusubira iby’iyi misoro bitahuriweho n’ibihugu byose.

Indi nkuru bijyanye:Inama ya WTO yarangiye mu rukerera rwo ku wa Mbere ibihugu byananiwe kumvikana

Ibihugu bikize birimo Amerika byemeje ko bitazasoresha serivisi zo kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages