00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bifite abaturage bagizwe imbohe muri Gaza byatakambiye Israel na Hamas

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 6 June 2024 saa 02:39
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu 16 bifite abaturage babyo bafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas, byasabye Israel na Hamas kumvikana bigaharika intambara ikomeje guhitana benshi.

Ibyo birajyana no kurekura imfungwa zose Hamas ifite guhera mu Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero gitunguranye kuri Israel.

Ibi bihugu byatanze impuruza, biteganyijwe ko bishyira hanze itangazo kuri uyu wa Kane, bisaba ko impande zombi zihagarika intambara.

Perezida wa Amerika, Joe Biden mu cyumweru gishize yavuze ko Hamas h yakwemera ikumvikana na Israel bagahagarika intambara.

Ni ibintu Israel idakozwa kuko ivuga ko intambara izahagarara ari uko Hamas iranduwe burundu.

Ibihugu nka Misiri na Qatar nibyo biri ku isonga yo kumvikanisha Israel na Hamas.

Ibihugu bifite abaturage bagizwe imbohe n’umutwe wa Hamas harimo, Leta zunze ubumwe za amerika, Argentine, Austria, Bulgaria, Bresil, Canada, Colombia, Denmark, u Bufaransa, u Budage, Pologne, Portugal, Romania, Serbia, Espagne, Thailand n’u Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .