Ibyo birajyana no kurekura imfungwa zose Hamas ifite guhera mu Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero gitunguranye kuri Israel.
Ibi bihugu byatanze impuruza, biteganyijwe ko bishyira hanze itangazo kuri uyu wa Kane, bisaba ko impande zombi zihagarika intambara.
Perezida wa Amerika, Joe Biden mu cyumweru gishize yavuze ko Hamas h yakwemera ikumvikana na Israel bagahagarika intambara.
Ni ibintu Israel idakozwa kuko ivuga ko intambara izahagarara ari uko Hamas iranduwe burundu.
Ibihugu nka Misiri na Qatar nibyo biri ku isonga yo kumvikanisha Israel na Hamas.
Ibihugu bifite abaturage bagizwe imbohe n’umutwe wa Hamas harimo, Leta zunze ubumwe za amerika, Argentine, Austria, Bulgaria, Bresil, Canada, Colombia, Denmark, u Bufaransa, u Budage, Pologne, Portugal, Romania, Serbia, Espagne, Thailand n’u Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!