Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatatu mu nama yahurije hamwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, abaminisitiri bashinzwe ubukungu n’abayobozi ba za banki nkuru z’ibihugu bigize G-20.
Uko kongererwa amezi ibihugu bitishyura imyenda byafashe muri G-20, bizarangirana na Kamena 2021. Ni nyuma y’uko igihe cyo kutishyura cyagombaga kurangirana n’uyu mwaka.
Icyakora, ubu buryo bwo gufasha ibihugu kuba bihagaritse kwishyura ntabwo bwumvwa neza n’imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe, ivuga ko ibihugu byakabaye bihabwa igihe gihagije nk’umwaka bitishyura cyangwa se amwe mu madeni byafashe agakurwaho.
Imyanzuro ya G-20 byitezwe ko irafasha ibihugu bigera kuri 46, kandi ngo hari icyizere ko byakwiyongera. Iri huriro ryatangaje ko rikiri kwiga izindi ngamba zafatwa ngo ibihugu byoroherezwe kwishyura amadeni muri ibi bihe ubukungu bw’isi bwahungabanyijwe n’icyorezo.
Imiryango nka Transparency International, Amnesty International n’indi yandikiye G-20 isaba ko ibihugu byahabwa umwanya uhagije bitishyura amadeni, nibura bikageza mu mpera za 2021, kuko byinshi mu bihugu bikennye biri gutakaza amafaranga menshi byishyura amadeni kurusha kuyakoresha muri gahunda zo kwita ku buzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!