Ibi bije nyuma y’uko Depite John Moolenaar ukuriye Komite Ishinzwe u Bushinwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika na Rick Scott ukiriye Komite ishinzwe ibijyanye n’izabukuru muri Sena ya Amerika, bandikiye Urwego rushinzwe kugenzura Amasoko y’Imari n’Imigabane muri Amerika, ’U.S. Securities and Exchange Commission (SEC)’ barusaba gukura ku isoko ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa.
Aba bagabo banditse bagaragaza ko ibigo bishobora gukurwa kuri ayo masoko, ari ibishinjwa kugirana imikoranire na Leta y’u Bushinwa, by’umwihariko igisirikare cy’icyo gihugu.
Gusa iki cyemezo cyanenzwe na Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika, yavuze ko Amerika ikoresha iturufu y’umutekano mu gupyinagaza ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa, nk’uko Financial Times yabyanditse.
Iki cyemezo kije mu gihe ibihugu byombi byashyizeho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu kindi gihugu, ndetse bikaba bimaze iminsi bifitanye umubano utari mwiza, benshi bakabona ko iyi ari indi turufu Amerika iri gukoresha mu kurushaho kubangamira inyungu z’u Bushinwa.
Amerika ikomeje gushinjwa kubangamira inyungu z’u Bushinwa nyuma y’uko icyo gihugu gishyize hanze video igaragaza ko cyifuza kongera abatasi gifite imbere mu Bushinwa. ingingo yafashwe na benshi nko kwendereza u Bushinwa mu buryo bweruye.
Muri rusange, amasoko y’imari n’imigabane muri Amerika abarizwaho ibigo bikomoka mu Bushinwa bigera kuri 286.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!