00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo byo mu Bushinwa bishobora gukumirwa ku masoko y’imari n’imigabane muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 May 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa byanditswe ku masoko y’imari n’imigabane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishobora gukurwa kuri ayo masoko bikamburwa uburenganzira bwo kwakira ishoramari ry’Abanyamerika, ingingo bamwe bafata nk’urwitwazo rwa Amerika mu gukomeza gukandamiza u Bushinwa.

Ibi bije nyuma y’uko Depite John Moolenaar ukuriye Komite Ishinzwe u Bushinwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika na Rick Scott ukiriye Komite ishinzwe ibijyanye n’izabukuru muri Sena ya Amerika, bandikiye Urwego rushinzwe kugenzura Amasoko y’Imari n’Imigabane muri Amerika, ’U.S. Securities and Exchange Commission (SEC)’ barusaba gukura ku isoko ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa.

Aba bagabo banditse bagaragaza ko ibigo bishobora gukurwa kuri ayo masoko, ari ibishinjwa kugirana imikoranire na Leta y’u Bushinwa, by’umwihariko igisirikare cy’icyo gihugu.

Gusa iki cyemezo cyanenzwe na Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika, yavuze ko Amerika ikoresha iturufu y’umutekano mu gupyinagaza ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa, nk’uko Financial Times yabyanditse.

Iki cyemezo kije mu gihe ibihugu byombi byashyizeho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu kindi gihugu, ndetse bikaba bimaze iminsi bifitanye umubano utari mwiza, benshi bakabona ko iyi ari indi turufu Amerika iri gukoresha mu kurushaho kubangamira inyungu z’u Bushinwa.

Amerika ikomeje gushinjwa kubangamira inyungu z’u Bushinwa nyuma y’uko icyo gihugu gishyize hanze video igaragaza ko cyifuza kongera abatasi gifite imbere mu Bushinwa. ingingo yafashwe na benshi nko kwendereza u Bushinwa mu buryo bweruye.

Muri rusange, amasoko y’imari n’imigabane muri Amerika abarizwaho ibigo bikomoka mu Bushinwa bigera kuri 286.

Ibigo byo mu Bushinwa bishobora gukumirwa ku masoko y'imari n'imigabane muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .