00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo 90% mu bikomeye ku Isi ntibyubahiriza uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 2 July 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Icyegeranyo cya WBA (World Benchmarking Aliance) cyatangajwe kuri uyu wa 1 Nyakanga 2024 kigaragaza ko 90% by’ibigo 2000 bikomeye ku Isi birimo Amazon, BMW, Nestlé, Rio Tinto na Pfizer bitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iri huriro ry’imiryango idaharanira inyungu rivuga ko ibigo bikwiye kubahiriza inshingano yo kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, cyane ko ari imwe mu ntego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Muri iki cyegeranyo, WBA yavuze ko ibi bigo bifite uruhare mu bukungu bw’Isi gusa ngo ntacyo bikora kugira ngo imikorere yabyo igire ingaruka nziza ku buzima bw’abantu babikorera babarirwa muri za miliyoni.

Namit Agarwal, Umuyobozi mu bijyanye n’impinduka mu mibereho muri WBA, yavuze ko ibi bigo bifite ubushobozi ndetse n’ijambo bingana n’ibya bimwe mu bihugu bikomeye, ibyo bikagira ingaruka ku bantu benshi.

Ati “Ibi bigo bifite ubushobozi n’ijambo bingana n’ibya bimwe mu bihugu bikomeye, ibyo bigira ingaruka ku bantu benshi baruta ab’ibihugu byinshi. Kuba 90% by’ibi bigo bitubahiriza inshingano bifite ku bakozi byerekana aho urwego rw’abikorera ruhagaze.”

Yagaragaje ko mu gihe hajyaho ubuyobozi bushyira imbere uburinganire, ukudaheza ndetse kutabera, byafasha guverinoma kurwanya ubukene no gufasha abantu kubona imirimo yoroheje, kandi ko ibi bigo bishyizweho igitutu n’amahanga, byakubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Icyegeranyo kigaragaza ko ibigo 60% bitanga amakuru ku mishahara y’abakozi, mu gihe 45% bitanga raporo ku masaha y’akazi. 29% ni byo bikurikirana ubuzima bw’ababikorera n’umutekano w’aho bakorera.

Nk’uko Agarwal yabisobanuye, ibigo 10% ni byo bigaragaza ubwishyu bw’imisoro, mu gihe 9% ari byo bigaragaza uko biganira n’abafatanyabikorwa barimo abakozi n’amahuriro y’ubucuruzi.

Ibigo bifite icyicaro mu gice cya Aziya y’Amajyepfo byahawe amanota menshi ku kwita ku mahame agenda ishoramari, by’umwihariko ku kubahiriza uburenganzira bw’abakozi gusa WABA yagaragaje ko Australia ifitemo uruhare runini kuko ari cyo gihugu cyafashe ingamba zikomeye zituma ibigo bigaragaza imisoro itangwa.

WBA ivuga ko urwego rw’abikorera rwitezweho kugira uruhare rukomeye mu bukungu no kwita ku mibereho y’abakozi, rukazafasha guteza imbere no gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye za Loni, zirimo kugabanya ubukene kugeza mu 2030.

Kugera kuri izi ntego bizasaba ibi bigo kugira imyitwarire irimo kubaha uburenganzira bwa muntu, gutanga akazi gafite umushahara uhagije kandi bigakora mu buryo butekanye.

Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe AI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages