00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri ‘quantum chip’ nshya yatangajwe na Microsoft

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 June 2026 saa 06:56
Yasuwe :

Microsoft yatangaje ‘quantum chip’ nshya yitwa Majorana 2, yizewe inshuro igihumbi kurusha iyayibanjirije yo mu 2025.

‘Quantum chips’ ni utwumwa twifashishwa mu mikorere ya mudasobwa za ’quantum’ zifite ubushobozi buhambaye bwo gukemura ibibazo bikomeye cyane mu kanya nk’ako guhumbya.

Izi zitandukanye n’izi mudasobwa zisanzwe dukoresha umunsi ku wundi.

Kugira ngo wumve neza itandukaniro, reka dufate urugero rwo kohereza ubutumwa bwa e-mail. Iyo wohereje e-mail irimo ifoto, mudasobwa yawe isanzwe ibikora neza cyane intambwe ku yindi.

Ibanza gutunganya amagambo, igashyiraho ifoto, maze igashyiraho umutekano w’ibanga mbere yo kuyohereza. Ibikora vuba cyane, ariko igomba gukora ikintu kimwe mbere y’ikindi.

Mudasobwa ya quantum ntabwo yagenewe gukora iyo mirimo isanzwe.

Tekereza umujura wo ku ikoranabuhanga afashe ya e-mail wohereje agashaka kuyinjirira ariko agasanga irarinzwe, uburyo bwo kuyifungura ari uguhuza imibare runaka inshuro zishobora no kurenga miliyari 1000 kugira ngo ubone ijambobanga riyifungura.

Mudasobwa isanzwe byayisaba kugerageza ubwo buryo inshuro imwe ku yindi, ibintu byatwara imyaka ibihumbi. Ariko mudasobwa za ’quantum’ zo zifite ubushobozi buhambaye bwo gukemura ibibazo bikomeye cyane mu kanya gato kandi zikaba zabikora icyarimwe.

Zishobora kureba ya mibare yose ingana na miliyari 1000 icyarimwe, zigahita zimenya rya jambobanga ako kanya. Izi mudasobwa zishaka ibisubizo byose bishoboka icyarimwe.

Izi mudasobwa zikoresha ‘quantum chip’ ifite uduce tw’ibanze tw’amakuru twangirika vuba [qubits]. Iyi nshya izatuma utu duce dushobora kumara impuzandengo y’amasegonda 20, iyi ikaba ari intambwe nini cyane ugereranyije na milisegonda nkeya zagezweho na ‘chip’ ya mbere.

Microsoft yizera ko ishobora kubaka mudasobwa idasanzwe [quantum computer] ishobora kugira akamaro nko mu bucuruzi n’ahandi bitarenze mu 2029.

Kugira ngo iki kigo kigere kuri iyi ntego, kigomba kongera ubushobozi bwacyo mu buryo bugaragara. ‘Chip’ ihari ubu ifite ‘qubits’ 12 gusa, ariko imashini ikora neza izakenera uduce nkatwo tubarirwa muri za miliyoni.

Ibi nibigenda neza, izi mashini zishobora gukemura ibibazo bikomeye ku rwego rw’Isi, mu buvuzi, ubuhinzi n’ibindi, ibi bikazatwara igihe gito cyane ugereranyije n’imyaka 15, 20, cyangwa 30 mudasobwa zisanzwe zishobora gukenera.

Ibidasanzwe kuri 'quantum chip' nshya Microsoft yatangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages