00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho hafi 3% kubera ibitero bishya bya Amerika na Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2026 saa 04:13
Yasuwe :

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho hejuru ya 2% ku wa Mbere nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigabye igitero ku birindiro bya Iran biri ku Kirwa cya Larak, mu gihe Iran na yo yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Iraq.

Ibiciro by’akagunguru ka lisansi byiyongereyeho Amadolari 235, bingana na 2,67%, kagera kuri $90,45 .

Igitero cya Amerika ku cyagabwe ku birindiro bibiri bya Iran ku Kirwa cya Larak cyabaye icya mbere Amerika yagabye kuri Iran kuva muri Nyakanga. Mu gusubiza, itangazamakuru ryo muri Iran ryatangaje ko Iran yagabye ibitero ku birindiro bibiri by’ingabo za Amerika muri Iraq, rishingiye ku makuru yatanzwe n’Ingabo za Iran.

Abasesenguzi bavuze ko kongera kwibasira ibigo bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’impungenge z’uko uko ubwikorezi bwa peteroli byahungabana byatumye ibiciro byayo bizamuka.

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ikirwa cya Kharg, gifatwa nk’ahantu hakomeye ho kohereza ingufu za Iran, cyasenywe ariko nta bimenyetso byahise bitangwa byemeza ko cyangijwe. Iran yahakanye ko hari igitero cyagabwe kuri icyo kirwa.

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongereye kubera ibitero bya Iran na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages