Iyo baruwa igira iti,
“Nyirubutungane, turi babiri mu basaga miliyoni 70 batuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twiyita ubwacu Abanyagatolika.
Turi abagore.Umwe muri twe ni umubikira, undi ni umubyeyi w’abana bane ugeze ku ntambwe ya nyuma yo gusaba ubutane. Dufite ubwuzu bwo kukwakira mu rugendo rwa mbere ugiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hashize imyaka ibiri kimwe n’abatuye isi bose twitegereza imiyoborere yawe mu bya roho, kimwe no mu bya politiki.Ibi ntibidutunguye, na mbere y’uko uhabwa ubushumba twari dusanzwe tuzi ko uzagaragaza ubudasa.
Ubwo wiyemezaga kwita ku bakene n’abagore, ukiyemeza kutaba gusa mu ngoro yawe i Vatican….byatweretse ko “ubupapa” bwawe butazaba bizinesi nk’uko bisanzwe.
Waduhaye icyizere, ubwo wavugaga uti “Kiliziya ihangayikishijwe n’ubutinganyi, gukuramo inda, gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro n’ibindi.…wamamaje ko Kiliziya itagomba guheza abatinganyi. Wabonye agaciro k’ababikira bo muri Amerika kuko wabaye Papa wa mbere mu mateka y’isi wahuye n’abayobozi b’inama y’abagore b’abihayimana(Leadership Conference of Women Religious) kandi ugashima ibyo bakora.
Kuba warorohereje abapadiri bakira abagore bakeneye kubabarirwa nyuma yo gukuramo inda, byahaye abagore imbaraga zo guhangana n’iki kibazo.
Urimo urafatira ingamba abapadiri basambanya abana ku ngufu n’abasenyeri babakingira ikibaba.
Waduhamagariye kwishira hamwe, usaba buri paruwasi, buri kigo cy’ababikira kwakira no guhumuriza imiryango y’impunzi.
Wategetse ko hakwiye kubaho ubushakashatsi bwa nyabwo ku birebana n’imihindagurikire y’ikirere.
Uri umushumba mwiza, umuyobozi ubikwiye, urugero rw’icyo bisobanuye kuba umwigishwa wa Yezu, ndetse urihariye kandi ijyanye n’igihe.
Mu by’ukuri muri iki cyumweru byagaragaye ko Abanyamrika b’Abagatolika bishimira inyigisho zanyu zihuye n’imyemerere yabo kandi zijyanye n’igihe.
Bane ku icumi (4/10) bavuga ko barushijeho gukunda idini kubera wowe. 86% bemereanywa nawe ko Kiliziya itagomba kuganzwa n’umuco w’intambara cyangwa ngo yite ku kurwanira inyungu mu buryo bw’ubusumbane.
Ariko Abagatolika bamwe baratandukira bakiyita beza kandi bitwara binyuranye n’amahame agenga Kiliziya.
Ntibishoboka kuba umugatolika mwiza, mu gihe 94% bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro, 71% bagakuramo inda, 94% bakaba batana n’abo bashakanye, 88% bakora imibonano mpuzabitsina batarashaka naho 72% bagashyingiranwa n’abo bahuje ibitsina.
Tuguhaye ikaze muri Amerika. Kandi ubwo abenshi tweneranya nawe ku bijyanye n’uko abagore bagomba kugira uruhare muri Kiliziya, twebwe Abanyamerika dushobora no gukora ibihambaye mu gihe abasaga 88% muri twe twifuza abagore bakeneye kuba abapadiri badahezwa.
Tekereza ko intebe zo muri za kiliziya muri Amerika zihariwe n’abanyenda nini bihugiyeho ubwabo bavugira amasengesho ku cyo wise “altari y’amafaranga” (the altar of money); abagera kuri 60% muri twe bavuga ko bidashoboka kuba umugatolika mwiza mu gihe ushakira ubutunzi ku bandi.
Papa Francis, Abanyamerika benshi bishimiye urugendo rwanyu muri iki gihugu …bafite amatsiko yo kumva ugira icyo uvuga kuri Loni...imfungwa uzasura….turifuza ko perezida wa Amerika w’ubutaha yazaba ari umugatolika, abakiri bato barabyifuza kandi ubushobozi bwo kugira icyo ubikoraho urabufite.
Bamwe muri twe basa nk’aho ari intabwa muri Kiliziya Gatolika bakeneye guhumurizwa none. Tuzi neza ko ushobora gukemura ibibazo by’ingutu bahura na byo n’ubutabera bakeneye. Dukeneye kubona Kiliziya yongera guhinduka umuryango umwe.
Nyirubutungane udusabire…,miliyoni z’abantu bugarijwe n’ibibazo bishingiye ku bukungu, indwara z’umubiri, izo mu mutwe cyane cyane abagore n’abana.
Amaso yacu tuyahanze wowe, dutegereje kumva icyo ubivugaho. Tukwakiranye amaboko arambuye n’imitima ifunguye.”



















TANGA IGITEKEREZO