Mu mategeko yo mu Busuwisi nta mushahara fatizo urimo gusa uduce tugize igihugu tugenda dushyiraho imishahara fatizo igomba kugenderwaho.
Kuva mu 2014 nibwo muri uyu mujyi hatangiye gutekerezwa uburyo hagenwa uyu mushahara fatizo ariko inshuro zose abantu ntibabitorere.
Bivugwa ko imwe mu mpamvu yatumye uyu mushahara kuri iyi nshuro wemezwa ari mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubukene zaturutse ku cyorezo cya Coronavirus cyibasiye igihugu.
Uyu mujyi wibasiwe cyane n’ubukene kuko ahanini amafaranga winjiza aturuka mu bukerarugendo kandi ni rumwe mu nzego zashegeshwe n’icyorezo cyane.
Gushyiraho uyu mushahara bizakura mu bukene abakozi baciriritse barenga ibihumbi 30 bari muri uyu mujyi biganjemo abagore bakora akazi k’isuku no gutanga amafunguro muri za restaurant.
Ikindi kandi kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 300 b’i Genève nubwo ariho bakorera, batuye mu Bufaransa kuko mu gihugu cyabo ubukode buri hejuru kandi ntibabasha kubwigondera.
Kuva ku wa 17 Ukwakira, umushahara fatizo muri uyu mujyi uzaba ari amafaranga y’Amasuwisi 23 agera ku bihumbi 24 Frw ku isaha. Ukubye inshuro zirenga ebyiri amafaranga y’umushahara atangwa mu Bufaransa cyangwa se mu Bwongereza ku isaha. Aruta kure amafaranga atangwa nk’umushahara ku isaha muri Australia kuko ho ari ibihumbi 14 Frw kandi ni ho hari umushahara fatizo uri hejuru ku Isi.
Umuntu ukora nibura amasaha 41 mu cyumweru, ku kwezi azaba yinjije miliyoni 4.2 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!