00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huawei yatangaje uburyo bushya bwo gukora ‘chips’ buzatuma yigobotora ibihano bya Amerika

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 May 2026 saa 12:35
Yasuwe :

Huawei yatangaje impinduka zikomeye mu buryo ikoramo utwuma tw’ibanze dukoreshwa muri mudasobwa tuzwi nka ‘chips’, kugira ngo ibashe kwigobotora ibihano by’ubucuruzi byashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 2019.

Muri uwo mwaka Amerika yashyize Huawei ku rutonde rw’ibigo bibujijwe gukora ubucuruzi n’Abanyamerika, bigabanya cyane ubushobozi bwayo bwo kubona ikoranabuhanga n’imashini bigezweho byo gukora utu twuma.

Aho kugira ngo Huawei ikomeze kwishingikiriza ibiva muri Amerika, ubu buryo bushya buzayifasha kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Huawei yatangaje ko igiye gukoresha uburyo bushya buzwi nka ‘Tau Scaling Law’ mu gukora utu twuma, kugira ngo inzira amakuru anyuramo zibe ngufi kandi zihute, ibigereho yifashishije gusa ibikoresho n’ubushobozi biboneka imbere mu Bushinwa.

Ikoresheje uburyo bwitwa LogicFolding, Huawei irateganya gukora utu twuma tw’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru bitarenze umwaka wa 2031, tukazaba dufite ingano yihariye ya nanometero 1,4.

Kugira ngo ubyumve neza, ikigo cya TSMC kiza ku isonga ku Isi mu gukora utu twuma, kuri ubu gikora ‘chips’ z’ingano ya nanometero 2. Gifite intego yo kugera kuri nanometero 1,4 bitarenze 2028.

Kuri ubu, ingano ya ‘chips’ zikorerwa mu Bushinwa yemejwe ko ari yo igezweho ni nanometero 7. Izi ni nazo zakoreshejwe muri telefoni zigezweho za Huawei zatunguranye ku isoko mu 2023.

Nanometero [nm] ni igipimo cyerekana ubunini bw’utwuma duto cyane twitwa transistors tugize mudasobwa. Uko uwo mubare ugenda uba muto, urugero nko kuva kuri nanometero 7 ukajya kuri 2 cyangwa 1,4, ni nako utu twuma tuba duto cyane ku buryo twinshi tubasha kujya ahantu hato cyane. Ibi bituma dukora vuba cyane, tugakoresha umuriro muke, kandi ntidushyuhe cyane ugereranyije n’utundi.

Huawei izatangira gukoresha ubu buryo bushya mu gukora utwuma twa telefoni zigezweho muri uyu mwaka n’utundi twihariye dukoreshwa mu ikoranabuhanga rya mudasobwa ry’ubwenge buhangano twa Ascend bitarenze 2030.

Mu myaka itandatu ishize, iki kigo kimaze gukora utu twuma dutandukanye 381 cyifashishije iri hame rishya.

Nyuma y’iri tangazo, imigabane ya SMIC, ikigo kinini gikora utu twuma mu Bushinwa, yazamutseho 7,6% ku isoko ry’imari.

Nubwo hakiri imbogamizi nk’ukwiyongera k’ubushyuhe bw’utu twuma, Huawei yizera ko ubu buryo bushya buzatuma ikomeza guhangana ku isoko ry’ikoranabuhanga mu myaka 10 iri imbere.

Nubwo iyi ntambwe ya Huawei idasanzwe, inzobere zigaragaza ko bitazatuma Amerika ikuraho ibihano kugira ngo ikoreshe iri koranabuhanga.

Ahubwo ubu buryo bwa Huawei ni amayeri akomeye yo gushakisha uko yakomeza gukora ibintu byiza yifashishije ibyo ifite.

Huawei yatangaje uburyo bushya bwo gukora ‘chips’ buzatuma yigobotora ibihano bya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages