00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongrie yakuriye inzira ku murima EU yijunditse Minisitiri w’Intebe wayo wagiriye uruzinduko mu Burusiya

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 30 November 2025 saa 12:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto, yateye utwatsi ibihugu bibarizwa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byagaragaje ko bitishimiye uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Viktor Orban yagiriye mu Burusiya.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko uru uruzinduko rwavugishije abayobozi b’ibihugu bibarizwa muri EU, bagaragaje ko Orban yagiye mu Burusiya atabisabiye uburenganzira bwo kujyayo.

Ku wa 28 Ugushyingo 2025, ni bwo Viktor Orban yagiriye uruzinduko mu Burusiya, agiye guhura na Perezida Vladimir Putin.

Bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo intambara yo muri Ukraine, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz hagati y’ibi bihugu n’ibindi.

Gusa ntabwo ibi byigeze bishimisha EU kubera ko yafashe umwanzuro wo kutongera kugirana ibiganiro n’u Burusiya kubera intambara iki gihugu cyateje muri Ukraine.

Mu kiganiro Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, aherutse kugirana n’abanyamakuru yavuze ko Orban yagiriye uruzinduko i Moscow atigeze abisabira uburenganzira muri EU, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Slovenia, Robert Golobo yavuze ko uyu muyobozi wa Hongrie yakunze kugaragaza ko ashyigikiye u Burusiya kuva bwatangiza intambara muri Ukraine.

Minisitiri Szijjarto yasubije abijujutiye uru ruzinduko, ahamya ko Hongrie idakeneye gusaba uruhushya EU kugira ngo igirane ibiganiro n’ibindi bihugu bitari muri uyu muryango.

Ati “Ntabwo dukeneye uruhushya cyangwa gusaba uburenganzira EU, Berlin cyangwa ahandi aho ariho hose kugira ngo dusure cyangwa tugirane ibiganiro n’ibihugu byo mu mahanga. Twebwe twubahiriza ubusugire bw’imibanire mpuzamahanga ndetse icyemezo twafashe n’ikigendanye n’inyungu zacu ntabwo bitureba kuba EU yabyemera cyangwa itabyemera.”

Hongrie ntabwo yigeze yijandika mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya nk’uko ibindi bihugu byo mu Burayi byabigenje.

Iki gihugu kandi cyinangiye ku kohereza intwaro zo gufasha Ukraine, ndetse umugambi wo gutera ingabo mu bitugu ab’i Kyiv kiwamaganira kure, kigaragaza ko ari ibyo gukomeza intambara aho kuyihagarika.

Uruzinduko Minisitiri w'Intebe wa Hongire, Viktor Orban, yagiriye mu Burusiya rwateje impagarara muri EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages