Itangazo uyu mutwe wasohoye rigaragaza ko umuyobozi wawo Naim Qassem yavuze ko ibiganiro byarimo gutera ubwoba no gutesha agaciro Liban, ndetse wamaganywe n’Abanya-Liban bose.
Israel na Liban byari bimaze iminsi bitangaje ko biri mu mugambi wo gusubukura agahenge karenzweho, ibikorwa bya Hezbollah bikazahagarikwa.
Itangazo ryasohowe rihuriweho rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ibihugu bitatu byahamije ko bemeranyije ku guhagarika intambara na Hezbollah ikabyubahiriza.
Ubuyobozi bwa Hezbollah itaratumiwe mu biganiro yavuze ko icyiswe agahenge gasobanurwa ko uyu mutwe ugomba guhagarika imirwano no kuvana abarwanyi bawo mu majyepfo, ku rugabano na Israel, byaba bivuze ko bamanitse amaboko, ari na wo mugambi wa Israel.
Amasezerano hagati ya Israel na Liban yagezweho nyuma y’ibiganiro byakozwe ku nshuro ya kane babifashijwemo na Amerika, ndetse bishobora gutuma ibikorwa bya Hezbollah bivanwa mu gace kari hagati y’umupaka wa Israel n’umugezi wa Litani.
Aya masezerano ateganya ko Amerika yafasha kurema ibice ingabo za Liban zizagenzura zikahirukana abarwanyi bose batari aba Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!