Ibyo byombo byakoreshwaga abarwanyi n’abayobozi bw’uwo mutwe bahanahana amakuru. Ni uburyo bari baradukanye birinda gukoresha telefone zisanzwe, ngo zitumvirizwa.
Guhera kuri uyu wa Kabiri ibyo byombo byatangiye guturikira mu maboko y’ababikoreshaga, ku buryo abasaga 12 bapfuye mu gihe abandi bagera ku 2800 bakomeretse.
Urutoki rwahise rutungwa Israel, igihugu kidacana uwaka n’umutwe wa Hezbollah ukorana bya hafi na Iran.
Amakuru y’ibanze Hezbollah yatangaje, avuga ko ibyo byombo bishobora kuba byarinjiriwe ubwo byari mu nzira biva ku ruganda, byerekeje muri Liban aho uwo mutwe ukorera.
Kubera ko Hezbollah itemerewe kugura ibikoresho n’ibindi bintu mu bihugu bya Amerika n’u Burayi kubera ibihano, byabaye ngombwa ko uwo mutwe utumiza ibyo byombo wifashishije ibindi bigo.
Ngo byageze ku cyambu, bitegereza amezi atatu kugira ngo bibashe kubona uburenganzira bwo kugera muri Liban.
Hezbollah ivuga ko muri ayo mezi atatu, ari bwo inzego z’ubutasi za Israel zabisanze ku cyambu zigateramo ibindi byuma biturika.
Ntacyo Israel iratangaza ku iturika kw’ibyo byombo, icyakora kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yijeje abaturage bo mu Majyaruguru y’Igihugu cye batekanye.
Sosiyete Gold Apollo ikora ibyombo bya Pagers yahakanye kuba inyuma y’ibyombo bya Hezbollah byaturitse, ivuga ko bishoboka ko ari indi sosiyete bakorana yo muri Hingrie yaba yarabikoze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!