Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu basirikare bagaragaza ko impinduka zabaye mu bikorwa byo kuzamura bamwe mu basirikare zisa n’izirimo irondaruhu, kutubahiriza uburinganire no kudaheza ndetse no gukuraho abantu bagaragaraga nk’abatoni ku butegetsi bwa Joe Biden wasimbuwe na Trump.
Ibi bibaye mu gihe Hegseth aherutse gukura ku mirimo Randy George, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika akibura umwaka muri manda ye yo kuyobora kuri uwo mwanya.
Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, yagaragaje ko ibyo ari amakuru atariyo kuko Hegseth azamura abantu mu ntera hashingiwe ku bushobozi bwe.
Ati “Ibyo ni ibinyoma, ni amakuru y’abantu batazi ibyo bavuga kandi bigaragara ko batajya bagera ahafatirwa ibyemezo muri Pentagon. Mu buyobozi bwa Hegseth abasirikare bazamurwa mu ntera kuko babikoreye.”
Ku rundi ruhande abandi basirikare bagaragaza ko uburyo abasirikare bari guhagarikwa bidasobanutse kuko hari nk’abasirikare batatu barwanira mu mazi bahagaritswe bose b’abirabura kandi muri bo nta n’umwe wigeze akorwaho iperereza ngo nibura hemezwe ko hari ibyaha bababonyeho.
Ni mugihe ariko Perezida wa Amerika, Donald Trump na Hegseth batahwemye kugaragaza ko badashyigikiye uburyo bwo kudaheza buzwi nka (DEI: Diversity, Equity and Inclusion), dore ko Trump aherutse gusaba ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere kudashingira kuri ubu buryo baha akazi abapilote.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!