Ibi ni yo mpamvu abahanga mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu cy’u Bwongereza batunguwe cyane n’ivumburwa ry’ubwoko bushya bw’ibuye ry’agaciro, ritari risanzwe rizwi.
Iri buye ryavumbuwe risa nk’icyatsi cyijimye, rikaba ryahise rihabwa izina rya ‘Kernowite’. Ubwoko bw’amabuye y’agaciro y’icyatsi busanzwe bumenyerewe bwitwa ‘Liroconite’ ndetse bamwe mu bashakashatsi bakaba barakomeje kubwitiranya na ‘Kernowite’.
Gusa nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse, abahanga mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bemeje ko aya mabuye yombi atandukanye, bitewe n’uko afite ibinyabutabire bitandukanye.
Mike Rumsey, ari na we wayoboye itsinda ry’abashakashatsi bavumbuye itandukaniro ry’aya mabuye yombi, yavuze ko “bitangaje kubona muri 2020 tukibona amoko mashya y’amabuye”.
Yasobanuye ko ibuye rya ‘Kernowite’ ryakuwe mu gitare kinini cyacukuwe mu kirombe cyitwa ‘Wheal Gorland Mine’ giherereye ahitwa ‘St. Day’ mu gihugu cy’u Bwongereza. Icyo gitare cyacukuwe muri icyo kirombe ahagana mu myaka irenga 220 ishize, ubwo icyo kirombe cyari kigikorerwamo.
Rumsey kandi yavuze ko icyo kirombe cyafunzwe ahagana mu 1909, kugeza ubu ndetse kikaba cyaramaze guturwaho, ku buryo “bidashoboka ko cyakongera gucukurwa kugira ngo hashakwemo aya mabuye [yavumbuwe]”.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!