Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 25 Werurwe 2026 bwagaragaje igihe kinini kirenze imyaka 5000 ku yatekerezwaga ku gihe ubucuti bw’abantu n’imbwa bumaze.
Icyakora nubwo izi nyamaswa zibarizwa mu ngo no mu gasozi no mu nzu zagenewe gucunga inyamaswa inkomoko yayo ntabwo iramenyekana neza.
Umwe mu bahanga mu bijyanye n’isanomuzi ry’ibiremwa bitandukanye wo muri Suède, Pontus Skoglund, yabwiye abanyamakuru ati “Biracyari amayobera atangaje.”
Umuhanga wo muri Francis Crick Institute, yavuze ko imbwa bikekwa ko zakomotse ku kwihuza k’ubwoko bw’ibirura bibiri, icyakoza igihe ibyo byabereye bikaba bikomeje kuba amayobera.
Ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru kinyuzwamo ubushakashatsi cya Nature, bugaragaza ko uturemangingo ndangasano twa mbere tw’imbwa twabonetse mu cyahoze ari Pinarbasi, Turikiya y’ubu.
Iyi mbwa y’ingore yari ikibwana, bivugwa ko yari imeze nk’ikirura, yabayeho mu myaka 15.800 ishize nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’abarimo Laurent Frantz wo muri Ludwig Maximilian University of Munich bubisobanura.
Mbere y’ubu bushakashatsi, byari bizwi ko imbwa ya mbere yabayeho mu myaka 10.900 ishize.
Frantz yavuze ko byagorana kumenya umumaro imbwa zari zifite mu bantu, icyakora yemeza ko bishoboka ko zifashishwaga mu guhiga n’ibindi.
Mu Isi habarurwa imbwa zigera kuri miliyari. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Buhinde, Brésil n’u Burusiya ni byo bihugu bya mbere bizwiho kugira umubare munini w’izi nyamaswa.
Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’Abanyarwanda bugaragaza ko ingo zitunze imbwa mu Rwanda zibarirwa mu bihumbi 66.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!