00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ibisigazwa bya dinosaur bimaze imyaka irenga miliyoni 70

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 March 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Mu majyepfo y’u Bufaransa, havumbuwe ibisigazwa (skeleton) by’inyamaswa ya dinosaur iri mu nini zabayeho mu mateka y’Isi, bimaze imyaka iri hagati ya miliyoni 70 na 72.

Ikinyamakuru France Bleu cyatangaje ko ibi bisigazwa bigifatanye ku kigero cya 70% byavumbuwe n’umushakashatsi Damien Boschetto muri Gicurasi 2022 ubwo yari kumwe n’imbwa ye mu ishyamba rya Montouliers.

Umuryango Archeological and Paleontological Cultural Association ukora ubushakashatsi bushingiye ku bisigaratongo ukorera mu nzu ndangamurage ya Cruz n’ikigo cy’u Bufaransa gikora ubushakashatsi kuri siyansi byagaragaje ko ibi bisigazwa bifite uburebure bwa metero hafi 10 ari ibya dinosaur y’ijosi rirerire izwi nka ‘Titanosaur’.

Boschetto ukorera muri uyu muryango, yatangaje ko kubona ibisigazwa nk’ibi bigiteranye nk’uko byaremwe ari ibintu bidasanzwe, bishimishije kandi biba biteye amatsiko muri siyansi.

Yagize ati “Noneho bizashoboka kwereka abantu inyamaswa zisa n’aho zuzuye hashingiwe ku buryo zaremwe. Ni ikintu gikomeye.”

Jean-Marc Veyssières ukorera muri uyu muryango, yasobanuye ko iyi ari yo nyamaswa yonyine iri mu nzu ndangamurage ya Cruz iteranye nk’uko yaremwe.

Ati “Ikintu cyadushimishije cyane ni ukubona ko dufite byibuze inyamaswa imwe iteranye nk’uko yaremwe, kandi ikaba ari Titanosaur, ari yo dinosaur y’ijosi rirerire. Boschetto yiyumva mu byo akora kandi ahorana amatsiko ku byaremwe. Amara igihe kinini agenzura akarere, ashakisha ahantu hashya.”

Ibisigazwa by’iyi nyamaswa bizakomeza gukorwaho ubushakashatsi mu gihe bikibitse mu nzu ndangamurage ya Cruz.

Ibi bisigazwa byabonetse mu ishyamba rya Montouliers mu majyepfo y'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages