Mu bice Bayoumi yasobanuraga harimo ibigize umurwa mukuru wa Amerika, Washington DC, inyubako zaho nk’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko n’imiryango yayo ndetse n’uko umutekano waho urindwa.
Aya mashusho yafashwe mu mpeshyi ya 1999 kuri ubu ibitswe n’Urwego rwa Amerika Rushinzwe Iperereza, FBI, yagejejwe mu rukiko n’imiryango y’abazize iki gitero, ubwo yashinjaga Leta ya Arabie Saoudite uruhare muri iki gitero, na cyane ko Bayoumi akomoka muri iki gihugu.
Abagenzacyaha b’Abongereza ni bo bayivumbuye bwa mbere aho Bayoumi yabaga nyuma y’iki gitero. Icyo gihe yari umunyeshuri wa Kaminuza ya Aston muri Birmingham. Aha ngo hari habitse n’agatabo karimo amazina y’abayobozi bo muri Arabie Saoudite bakigizemo uruhare, nk’uko byasobanuye n’iyi miryango.
Bayoumi yumvikana agira Ati “Yemwe bavandimwe bakundwa, banyakubahwa, Omar al-Bayoumi ndabaramukije. Turabasuhuje bavandimwe ba nyakubahwa, kandi tubahaye ikaze i Washington, Umurwa Mukuru wa Amerika.”
FBI na yo yahamije ko ubwo Bayoumi yafataga aya mashusho, yari kumwe n’abadipolomate babiri ba Arabie Saoudite, byemeza ko bakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wayoborwaga na Osama bin Laden.
Bin Laden yahizwe bukware n’inzego z’umutekano, iperereza n’ubutasi za Amerika, kuko zamushinjaga kuyobora iki gitero cyasenye burundu inyubako za World Trade Center. Yishwe muri Gicurasi 2011.
Leta ya Arabie Saoudite yirinze kugira icyo itangariza iki gitangazamakuru kuri aya mashusho ya Bayoumi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!