00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haravugwa kutumvikana hagati ya Perezida Biden na Netanyahu

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 February 2024 saa 11:54
Yasuwe :

Perezida Joe Biden uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika aravugwaho kuba we na Benjamin Netanyahu wa Israel batakijya imbizi nyuma y’uko bananiwe kumvikana ibyo guhagarika intambara kuri Gaza.

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Amerika birimo NBC byanditse ko Perezida Biden kuri ubu yarakariye Netanyahu ndetse ko yumva ibyo amaze kuvugana na we ku ntambara arimo nta kindi yakongeraho.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ba Perezida Biden bavuganye n’itangazamakuru , yemeza ko uburakari afitiye Netanyahu kuko ashishikajwe no kurandura umutwe wa Hamas binyuze mu ntambara, ibintu Amerika idashyigikiye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare Biden yakiriye mu biro bye Umwami Abdullah II wa Jordanie. Ni we muyobozi wa mbere wo mu bihugu by’Abarabu wari ugendereye Amerika kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira.

Umwami Abdullah II yatanze umuburo ko atewe impungenge cyane n’ubwicanyi Israel iri gukorera mu gace ka Rafah kuko iri gukoresha ingufu z’umurengera.

Israel yarahiye ko izava muri Gaza ari uko iranduye Hamas, ibintu bikomeje kwamaganirwa kure n’ibihugu bitandukanye bishaka ko ikibazo gikemurwa mu buryo bw’ibiganiro, ubuzima bw’abaturage ntibukomeze kujya mu kaga.

Byatangajwe ko Biden na Netanyahu batari kurebana neza bapfa intambara muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages