Al-Hayya yabitangaje ku wa 18 Mata 2025, avuga ko Hamas ititeguye na busa kwemera agahenge k’iminsi 45 Israel yashatse gushyiraho
Israel yifuza ko muri iyo minsi Hamas yatanga imbohe 10 z’abanya-Israel yafashe na yo igahabwa imfungwa 120 zakatiwe igifungo cya burundu muri Israel, ndetse n’abantu barenga 1000 bafungiye muri Israel bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.
Al-Hayya ati “Aya masezerano ari gukoreshwa na Netanyahu na Guverinoma ye nk’uburyo bwo guhisha umurongo we wa politiki ushingiye ku gushoza intambara yo kurimbura no kwigarurira ibice; nubwo ikiguzi cyabyo ari ugutamba imfungwa zabo zose.”
Akomeza avuga ko Hamas yiteguye guhita igirana ibiganiro na Israel ku masezerano yo guhererekanya imfungwa zose zifungiye mu bihugu byombi, kurangiza intambara muri Gaza, no gutangira ibikorwa byo kongera kubaka Gaza.
Israel na Hamas byaherukaga kugirana amasezerano y’agahenge no guhererekanya imfungwa muri Mutarama 2025, ariko aya masezerano biza kurangira atagezweho bitewe nuko impande zombi zarenze kubyo zari zumvikanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!