Vaginal Speculum ni igikoresho cyo kwa muganga cyifashishwa mu gufungura imyanya myibarukiro y’umugore kugira ngo babashe kurebamo imbere.
Aba banyeshuri bavuga ko Vaginal Speculum isanzwe ibangamira abagore kuko usanga ikonje kandi ibabaza bitewe n’uko ikoze mu cyuma.
Tamara Hoveling uri mu bakoze iki gikoresho gishya. Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yasuzumishijwe Vaginal Speculum inshuro nyinshi ariko ko yamubabazaga.
Yagize ati “Sinigize nkibona nk’ikintu umuntu yakwishimira ko kimukoreshwaho, nahoraga nibaza impamvu gikoze gityo.”
Yakomeje avuga kudashimishwa n’iki gikoresho gisanzwe ari byo byamuteye gushaka ikindi gifite nk’uwo mumaro ariko noneho cyo kidashobora guteza ikibazo.
We na Ariadna Izcara bagize igitekerezo cyo gukora igikoresho gishya muri plastique yoroshye cyane, ndetse bakagiha ishusho ya mpandeshatu.
Iki gikoresho cyahawe izina ’Lilium’ kiracyasuzumwa n’inzobere mu gusuzuma ibikoresho byo kwa muganga kugira ngo harebwe ko cyakongerwa mu bikoresho byo kwa muganga.
Mu gihe inzobere zacyemeza, byitezwe ko hazakorwa ibindi byinshi, bikwirakwizwe mu mavuriro hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!