Mu ijambo rya nyuma nka Perezida kuri iki Cyumweru, Martelly yavuze ko yemera aho yagize intege nke kandi ko icyo yicuza cyane ari ukuba atarabashije guhererekanya ububasha n’umusimbura bitewe n’uko icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu cyakomeje kwigizwa inyuma.
Martelly utarongeye kwiyamamaza mu matora, yari ashyigikiye Umucuruzi w’ibitoki, Jovenel Moise, watsinze icyiciro cya mbere cy’amatora yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize, ariko ibyavuye mu matora bikaba bitaremewe n’uwo bahanganye Jude Célestin ushinja Komisiyo y’amatora gushyigikira Moïse.
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko kugeza ubu Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ariwe uyoboye igihugu mu gihe hategerejwe ko hatorwa Perezida w’inzibacyuho na we ugomba kugira manda itarengeje amezi ane.
Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida kizaba ku itariki 24 Mata, Perezida mushya akazarahizwa ku itariki ya 14 Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO